Umubyeyi w’abana batatu b’abahungu, Olukemi Omololu-Olunloyo avuga ko biri amahire kuri we ku kuba atarabyaye umukobwa kuko irera ryabo rigoye muri iki gihe ariko ngo asanga ubujiji bw’ababyeyi babo muri ibi bihe bya interineti bubigiramo uruhare. Olunyolo usanzwe ari umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, yanditse kuri Instagram ko ababyeyi b’abakobwa muri iki gihe ari “injiji” Yateruye ati ” Mfite abahungu batatu kandi biri amahire ko nta bakobwa mfite n’ubwo ndi umukobwa w’umuntu runaka. Rimwe na rimwe mba numva ababyeyi b’abakobwa muri iyi minsi ari abantu batagira ibyo bitaho, b’injiji (…)” Asaba abayeyi kubuza abana babo imbuga nkoranyambaga cyane Instagram. Ati ” Muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga. Umwaba w’umuhungu w’imyaka mike ari kwirenza byeri, umukobwa na we ari ku mbuga nkoranyamabaga araca ibintu. Ejo yafatwa ku ngufu n’umuturanyi, mubyara we, uwo bigana, uwo bavukana, ababyeyi bagatera hejuru bibagiwe ko ari bo bamujyanye mu bintu by’imibonano mpuzabitsina yiyerekana. Muvane abakobwa abnyu kuri Instagram.” Abamukurikira bamwe bemeye ko hari ababyeyi batita ku bakobwa babo ku byo birirwamo ku mbga nkoranyambaga mu gihe abandi bavuze ko ari ukwibasira abafite abakobwa. Umwe ati ” None abakobwa ntibazakoreshe Instagram rero?” Olunyolo ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yavutse kuwa 6 Ukwakira 1964 Ibadan muri Nigeria.

6 Responses
Biri amahire ko nta mukobwa nabyaye, abababyaye bafite ubujiji-Umubyeyi
Byihorere ubyara nabahungu bakagutesha umutwe bakaba abanywatabi cg ibirara,byose biva Ku migisha cyagwa kubasengera bakavamo abantu bazima

1. Nakuze numva ababyeyi bakuru (abasaza n’abakecuru) bavuga ngo “NTAWE USEKANA IMIKORI AHETSE UKOBWA” ibi bakabivuga iyo babaga babonye ikibazo kibaye ku muryango umwe, nyamara bitabaye ku mpamvu z’uburangare bw’abawugize.
2. Uyu munyamahanga rero yabuzwa niki gusekana imikori atarigeze aheka umukobwa ??? nyamara buriya wasanga yishima ko yabyaye abahungu gusa nyamara afite urusyo ku mutima !!! cyangwa yarirutse mu bapfumu ngo bamubwire uko yabona agakobwa bikaba iby”ubusa. Iyo agira umukobwa ngo azatubwire uko yamubuza ikoranabuhanga bigashoboka atahaboneye isomo mwaba mumbwira da

Unyumvire imyumvire ipfuye!
Birumvikana ko kuba atarabyaye umukobwa bimushimishije ariko iyo myumvire ayisangiye na benshi!
Gusa nubwo yita abantu injiji ahubwo ubanza ari we uzihagarariye.
Ubyumva atyo wese nkeka ko ari umugore kuko nta mugabo watekereza ibyo kuba mu gihugu gifite umubare munini w’abagabo kuruta abagore ngirango abenshi bagihunga!Kandi habanza ababatunze!
None niba utifuza kubabyara uzababyrirwa na nde?