Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International, ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) burerekana ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi (WASAC) Polisi ikorera mu muhanda no mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) baza ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa mu Rwanda.

TI-Rwanda ivuga ko muri izi nzego uko ari eshatu, ruswa yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2019. Muri Traffic police ruswa yavuye ku gipimo cya 9.7% ikagera ku gipimo cya 12%. WASAC na PSF byazamutse hagati ya 5% na 12%.

Ubu bushakashatsi wakorewe ku baturage basaga ibihumbi bibiri bwagaragaje ko abantu 17.9% batswe ruswa muri bo 12.2% barayitanga. Impuzandengo y’amafaranga yatanzweho ruswa yavuye kuri 19,213,188 mu 2019 agera ku 97,529Frw mu 2020.

Ikibazo mu mboni z’abayobozi bafite mu nshingano zabo kurwanya ruswa

Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko ruswa ihari ariko abayirya abakajije umurego muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Yabwiye RBA ati ”Ruswa irahari, ifite aho yazamutse cyane muri ibi bihe bya COVID-19 n’ahandi yagabanutse cyane. Aho yazamutse ni hahandi bagitanga serivisi. Urasanga aho yazamutse cyane ari muri Traffic Police, ugasanga mu nzego z’ibanze mu myubakire irahari, mu bikorera na ho, no mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha irahari. Dufite amabwiriza adufasha mu kwirinda covid 19, abayarengaho bose n’abacuruza ugasanga icyitwaga akabari kabaye resto, abayobozi b’inzego z’ibanze baba babizi, na bo usanga bagiye kunyweramo. Ibyo byose ni byo byatumye ruswa imera nk’izamutse cyane.”

Ingabire asanga kuba ibyuho bya ruswa bigaragajwe kandi hakaba hasanzweho ubushake bwa politiki, bishobora gutanga umusaruro. Ati ”Icyo twizeye kandi twibwira ko kizagira icyo gifasha ni uko hari amakuru twatanze bamwe mu bayobozi muri izo nzego batari bafite, bizatuma bakurikirana imikorere y’izo nzego n’uko serivisi zirimo gutanga kuko ubushake bwa politiki burahari.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine we yagize ati ” Nyuma y’ubu bushakashatsi biragaragara ko hakiri ibyo gukora byinshi kugira ngo ruswa iranduke burundu. Birasaba ko natwe habaho kwigisha abaturage, birasaba kandi ko nyuma y’ubu bushakashatsi hazabaho indi nama urwego rw’umuvunyi rwagiramo uruhare inzego zagaragayemo ruswa nyinshi cyangwa nkeya zigakosorwa.”

Traffic Polisi yari mu nzego zaje imbere mu kurya ruswa mu 2019 kimwe na PSF mu gihe WASAC ije ku isonga mu 2020 isimbura TVETs.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    No mubutabera yarazamutse cyane muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  2. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    No mubutabera yarazamutse cyane muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  3. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    No mubutabera yarazamutse cyane muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  4. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    No mubutabera yarazamutse cyane muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  5. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    Nomubutabera yarazamutse muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  6. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    Nomubutabera yarazamutse muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  7. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    Nomubutabera yarazamutse muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

  8. Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF
    Nomubutabera yarazamutse muzarebe muri TB gihango/rutsiro ruswa yaho iteye ubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *