Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, yashyikirije ubwegure bwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi; nyuma y’umunsi umwe aterewe icyizere n’Inteko Ishinga amategeko.
Minisitiri Ilunga yashyikirije Perezida ubwegure bwe kuri uyu wa Gatanu, mu ngoro ye aho yari yamusuye.
7SUR7.CD yahamirijwe aya makuru n’umwe mu bakora muri Perezidansi ya Congo Kinshasa wifuje ko amazina ye atatangazwa.
Sylvestre Ilunga na Guverinoma ye baherukaga kwirukanwa n’Inteko Ishinga amategeko binyuze mu cyemezo cyo kubatakariza icyizere cyatangijwe na Moise Katumbi.
Abadepite 367 ni bo batoye icyemezo cy’uko Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa na Guverinoma ye bagenda, barindwi barakirwanya mu gihe babiri bifashe.
Aba birukanwe bashinjwa kunanirwa gusohoza neza inshingano bahabwa n’itegeko nshinga no kunanirwa kubahiriza ibyo bemereye inteko ishinga amategeko ubwo guverinoma yabo yashyirwagaho mu mezi 15 ashize.
Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, kuba hari ingabo z’amahanga zivugwa ku butaka bwa Congo ndetse n’umutekano muke ukomeje kugenda wiyongera mu mijyi imwe n’imwe, na byo biri mu byatumye Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye batakarizwa icyizere.
Abakurikiranira hafi Politiki ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo basanga gusesa Guverinoma ya Ilunga yari yiganjemo abo ku ruhande rwa Kabila ari intsinzi ikomeye cyane kuri Perezida Tshisekedi ugomba guhitamo ashyiraho Guverinoma igizwe n’abo ku ruhande rwe, bazamworohereza gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Sylivestre Ilunga yari Minisitiri w’Intebe wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Gicurasi 2019, nyuma yo gutangwa n’ishyaka FCC rya Joseph Kabila wari wiyunze na Perezida Felix Tshisekedi.
Ihuriro ry’aba bagabo bombi ryasenyutse mu Ukuboza 2020, nyuma yo gusanga hari gahunda zimwe na zimwe za Perezida Tshisekedi abo ku ruhande rwa Kabila bagiye bitambika, bigatuma adashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage ba Congo Kinshasa.


