Inama y’igitaraganya iteraniye mu gihugu cya Caméroun kiri kuberamo irushanwa rya CHAN, nyuma y’uko abandi bakinnyi 13 ba Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragayeho icyorezo cya COVID-19.
Abakinnyi ibisubizo byagaragaje ko banduye kuri uyu wa Gatanu barimo n’abakinnye umukino Congo Kinshasa iheruka guhuramo na Niger.
Iyi kipe kandi yagombaga guhura na Caméroun mu mukino wa 1/4 cy’irangiza wagombaga kubera i Douala kuri uyu wa Gatandatu.
Magingo aya ntiharamenyekana niba uyu mukino uzaba cyangwa ntube, gusa byitezwe ko ibiva muri iriya nama bimenyekana mu masaha make ari imbere.


