Imyaka 24 irashize Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuze ko kuba ubutegetsi bwa Mobutu bwarageze ku musozo ari ukuba yarakoranye n’ubutegetsi bwa Juvenali Habyarimana wayoboraga u Rwanda mu bihe bye. Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga, yayoboye Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) kuva mu 1965 kugeza mu 1997 ubwo yakurwagaho n’ingabo zo mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Uganda u Burundi n’abamwe mu banyekongo ubwabo. Kuva mu 1973 kugeza mu 1994, mu Rwanda hari ubutegetsi bwa Gen. Maj. Juvenal Habyarimana, wari inshuti ye y’akadasohoka. Aba bombi bari bafitanye umubano mwiza muri dipolomasi n’igisirikare. Kuba Mobutu yari amaze imyaka myinshi ku butegetsi, akabukurwaho ni ingingo Museveni yabajijweho n’ikinyamakuru The Newyorker Newspaper kuwa 11 Ugushyingo 1997. Ni nyuma gato y’urupfu rwa Mobutu muri Nzeri 1997 muri Maroc aho yari yarahungiye. Iki kibazo Museveni yagisubije avuga ko Mobutu ” ari we witeguriye umushinga wo kumukura ku butegetsi.” Icyo gihe yagize ati ” Ikosa rikomeye Mobutu yakoze ni ukugira aho ahurira n’ u Rwanda. Mu by’ukuri ni Mobutu we ubwe wateguye uburyo azava ku butegetsi. Iyo atagira aho ahurira n’ u Rwanda ntekereza ko nta kintu cyari kumubaho.” Yakomeje agira ati ” N’ubundi nta kintu yakoraga ngo ateze imbere Zaire uretse kuvuga ko ari ku butegetsi kuko agenzura ibyo za radiyo zitangaza n’ibindi. Iyi mpamvu siyo nyamkuru mu byatumye Mobutu hari abashishikarira kumukura kubutegetsi. Hari benshi bagiye bavuga ko harimo n’izindi nyungu zitavugwaho rumwe, ariko na none Mobutu yari yarafashije Habyarimana mu bya gisirikare no muri politiki, ingingo itari kumugwa neza kuko uwo yafashije nawe yari amaze gupfa izari ingabo ze zirahunga abandi biroha mu bwicanyi bwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Byavuzwe ko ubwo muri za 1990, FAR yari ihanganye na RPA Habyarimana yagiye kenshi gushaka inama, ubufasha mu bya gisirikare n’ibindi muri Zaire ya Mobutu. Muri urwo rugamba, haje abasirikare ba Zaire, FAZ kugira ngo bafashe Habyarimana n’ubwo ntacyo bamumariye ku bw’ikinyabupfura cya hafi ya ntacyo bari bafite mu kazi kabo. Bivugwa ko na Habyarimana yari yarafashije Mobutu guhashya inyeshyamba, Aha benshi mu basesnguzi cyangwa abantu ku giti cyabo bagiye bavuga ko RPA yari imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda itari kurebera umuturanyi wahoze afasha uwo bahanganye ndetse bagahungirayo, akanabacumbikira harimo n’abari basize bakoze jenoside .


