U Rwanda rwasobanuje U Bwongereza impamvu bwakumiriye ku butaka bwabwo abaruturutsemo
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko itumva impamvu u Bwongereza bwashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe gukorereyo ingendo, ivuga ko igitegereje ibisobanuro ku cyatumye hafatwa kiriya cyemezo. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Leta y’u Bwongereza yatangaje ko abaturage baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi na Leta zunze […]
Perezida w’u Burundi aremeza ko udupfukamunwa twarushijeho kongera Covid-19

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko kwambara udupfukamunwa ari kimwe mu bintu byarushijeho kuzamura ubwandu bwa Covid-19 mu Burundi. Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko mu kurwana n’umwanzi abantu bakwiye kugendera ku itegeko rimwe kuko buri wese iyo agendeye kubye ntacyo bageraho. Avuga ko abantu bagomba kubanza kumenya umwanzi bahanganye, kuberako yavugaga ibijyanye na […]
Gasabo: Uwatemaguye umukecuru akamucamo uduce yasabiwe icya burundu
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Mutarama 2021 bwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Nsengimana Damien ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukecuru witwaga Uwimana Pelagie amutemaguye. Uregwa ari we Nsengimana Damien atuye mu Mudugudu wa Nyakirehe, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Icyaha uregwa […]
Uzava mu Rugo yishimira intsinzi y’Amavubi kuri Guinée azahanwa_Umujyi wa Kigali
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, bwatangaje ko ibihano bitegereje abazitwaza intsinzi y’Amavubi bakica gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ku cyumweru ni bwo Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izakina na Guinée, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN uzabera kuri Stade ya Limbé. Amavubi yaherukaga gutsinda Togo mu […]
Rema na Fille bararebana ay’ingwe kubera The Ben
Hari umwuka mubi hagati y’umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni ubu uba muri Uganda na Rema Namakula, bapfa ugukorana n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Amakimbirane hagati ya Fille na Rema araturuka ku ndirimbo The Ben yafatanyije na Rema yitwa ” This is love” kuri ubu ikunzwe. Fille avuga ko uyu mushinga […]
Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasabye ko umuganga wataye akazi ko kuvura mu bitaro bya Leta biri mu Ntara ya Tabora, akajya gukora mu bitaro byigenga afatwa. Magufuli yasabye Minsitiri w’Ubuzima, DR. Dorothy Gwajima gukurikirana iby’uwo muganga w’umuhanga wanze akazi muri Leta akajya gukora mu bigenga kandi yararihiwe amashuri ya kaminuza na Leta. […]
RDC: Lt Col. Djimmy wa FARDC yishwe n’inyeshyamba
Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Djimmy kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Mutarama yishwe arashwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO/ALC (Armée de libération du Congo) mu Ntara ya Ituri. Uyu musirikare mukuru mu Gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yiciwe mu gico cyari cyatezwe n’inyeshyamba hafi ya Landa ahitwa […]
Abagore basabwe gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina nk’uburyo bwo kwirinda ibyago bya SIDA
Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku buzima (OMS), ryagiriye abagore inama yo gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina; nk’uburyo bwo kubarinda ibyago byo kwandura virusi itera SIDA. OMS ivuga ko gukoresha iriya mpeta izwi nka DPV-VR biri mu buryo bwizewe burinda abagore ibyago byo kwandura virusi itera SIDA. Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Uburayi cyita ku miti […]
Uganda: Urukiko rwanze ikirego cya Bobi Wine kivuguruza ibyavuye mu matora
Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu rwanze kwakira ubusabe bw’abanyamategeko bunganira Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine wari umukandida w’ishyaka NUP , bwo gutanga ikirego ku byavuye mu matora aheruka. Abunganira Bobi Wine baturuka muri Wameli and Company Advocates bari bandikiye umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga bamusaba kubemerera gutanga ikirego kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 […]
Imyaka 24: Museveni avuze ko Mobutu yazize gukorana na Habyarimana
Imyaka 24 irashize Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuze ko kuba ubutegetsi bwa Mobutu bwarageze ku musozo ari ukuba yarakoranye n’ubutegetsi bwa Juvenali Habyarimana wayoboraga u Rwanda mu bihe bye. Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga, yayoboye Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) kuva mu 1965 kugeza mu 1997 […]
Indonesia: Abagabo babiri bahaswe ibiboko bazira gusambana bahuje ibitsina
Abagabo babiri bo mu Ntara ya Aceh muri Indonesia kuri uyu wa kane ushize bakubitiwe mu ruhame ibiboko 77 buri umwe nyuma y’aho abaturanyi babaregeye ku gipolisi cy’Idini ya Islam gukorana imibonano mpuzabitsina babihuje. Abantu bahuruye muri pariki iherereye mu mujyi wa Tamansari bihera ijisho uko abo bagabo bahawe igihano. Ni ku nshuro ya gatatu […]
Amasahani Koffi Olomide yaririyeho muri Tanzania yatumye bamwe bacika ururondogoro
Abanya-Tanzania n’abandi bantu banyuranye bihereje imbuga nkoranyambaga banenga umuhanzi Nandy ku bw’amasahani bavuga ko aciriritse yahereyeho mugenzi we, Koffi Olomide wari wamusuye. Olomide yageze muri Tanzania aho yaje gukorana indirimbo na Nandy. Byabaye ngombwa ko Koffi ajya iwe, bagasangira amafunguro ariko amasahani yakamejeje. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bati ” Ariya masahani arasekeje, si ayo ku […]
CHAN: RDC irashinja Caméroun guhimba ibisubizo by’uko abakinnyi bayo banduye COVID-19
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA) ryamaganye ibisubizo bigaragaza ko hari abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo banduye icyorezo cya COVID-19, rivuga ko bishobora kuba byaracuzwe na Caméroun. Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abakinnyi 13 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banduye COVID-19, mbere y’amasaha make ngo […]
Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe

Umuraperi Martell DeRouen wo mu Mujyi wa Houston muri Texas, akaba mubyara w’umuhanzikazi Beyonce, yasanzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nzu ye yishwe arashwe. Ikinyamakuru San Antonio Express-News, cyashyize ku mugaragaro aya makuru, kivuga ko kuwa Kabiri ushize ari bwo abayobozi babonye umurambo wa Martell DeRouen bari gusuzuma uko imibereho y’abaturage yifashe muri iki gihe. […]
Yasanzwe yarahishe umurambo wa nyina muri firigo imyaka 10
Igipolisi cyo mu Buyapani cyataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga umurambo wa nyina muri firigo mu nzu yabagamo. Uyu witwa Yumi Yoshino, w’imyaka 48, yavuze ko yasanze nyina yapfuye agahisha umurambo we mu myaka 10 ishize kuko atashakaga kuva mu rugo rwabo I Tokyo babanagamo. Aya makuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu biyakesha […]
U Bwongereza bwakumiriye abaturuka mu Rwanda mu gihe EU yabafunguriye amarembo
Mu gihe u Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ushize bwafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Rwanda ku butaka bwabwo, Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko kuwa Kane kari kabafunguriye imiryango mu bihugu bigize uyu muryango. Mu bigenderwaho mu kwemerera abagenzi bavuye mu bindi bihugu kwinjira mu Burayi, harimo uko byitwara mu guhangana n’icyorezo […]
VIDEO: UMURIRO ushobora kwaka muri DRC, Ninde ufitemo ukuboko gukomeye\ Kabila cg Tshisekedi ?-#ISANZURE
U Rwanda mu bihugu 14 byasuzumwe ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Loni
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 14 byasuzumwe n’Urwego rw’akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bwa muntu ku Isi yose ruzwi nka UPR (Universal Periodic Review). Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakorewe isuzuma mu 2011 rwongera gusuzumwa mu 2015. UPR ubusanzwe ni uburyo bw’Umuryango w’Abibumbye bwo gusuzuma ibihugu 193 biwugize ku bijyanye n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu […]
ICGLR yasabye inyeshyamba zo muri Centrafrique gushyira intwaro hasi vuba na bwangu
Inama y’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yiga ku bibazo bya Repubulika ya Centrafrique yateranye ku munsi w’ejo, yasojwe hafatwa umwanzuro usaba inyeshyamba zihanganye na Leta ya Centrafrique gushyira intwaro hasi vuba na bwangu. Ni inama yateraniye i Luanda muri Angola, iyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço usanzwe ari n’umuyobozi wa ICGLR. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
Guha Amavubi agahimbazamushyi ni ukubisabira uburenganzira
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abashaka guha agahimbazamusyi Ikipe y’Igihugu (Amavubi) iri muri CHAN 2020, ko bazajya babanza kubisabira uburenganzira kuri Minisitiri wa Siporo. Guhera mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwakinaga imikino y’amatsinda ya CHAN 2020 mbere y’uko rugera muri ¼ cy’iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, hari Abanyarwanda […]