Umuturage witwa Jovin Mfitumukiza wari wararekuwe ku bw’imbabazi za perezida yongeye gutabwa muri yombi nk’uko amakuru y’ U Rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS) rubitangaza.
Mfitumukiza yari yarafunguwe nyuma aza kongera gufungwa akekwaho kwica umumotari mu Murenge wa Shyogwe, ariko mu mpera za Mutarama 2021, yari yatorotse Gereza ya Muhanga.
Umuvugizi wa RCS, Uwera Gakwaya yabwiye KT Press ko bamushakishije hasi hejuru baza kumuta muri yombi nanone.
Yafatiwe mu Kagari ka Gifumba ndetse n’uwari umucumbikiye nk’uko byemejwe na Genevieve Niyomufasha uhagarariye abacunga gereza ba Gereza ya Muhanga.
Ngo byaturutse ku bufatanye bwo guhanahana amakuru. Ubu uyu mugabo uvuka i Rusizi akaba ariko yarazengereje abo mu Murenge wa Nyamabuye muri Muhanga, ari guhatwa ibibazo ku cyaha cyo gusimbuka gereza nacyo gihanirwa.


