Muri iki gihe Repubulika ya Centrafrica irimo ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, hariyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA), iz’igihugu ndetse n’izindi zoherejwe ku masezerano ya Guverinoma y’iki gihugu n’ibindi nk’u Rwanda n’u Burusiya; ziri gufatanya mu kugarurayo ituze n’umutekano.
MINUSCA isobanura kuri muri izi ngabo, harimo n’abagore; abo bakaba bari kwifatanya na basaza babo muri iki gikorwa, ariko by’umwihariko bakaba ari bo babasha kwegera abagore n’abana bo muri iki gihugu, bakabaremamo icyizere.
MINUSCA yifashishije urugero rw’abagore mu ngabo z’u Burundi bari muri Centrafrica mu Karere ka Sibut, yagize iti: “Ingabo z’u Burundi muri MINUSCA ziri mu itsinda ry’abagore, ziri kurinda abaturage mu nkengero za Sibut. Ingabo z’abagore zigera neza ku bagore n’abana, zikarema icyizere mu baturage.”
Mu nkuru ya Igihe yo ku wa 13 Mutarama 2021, yashyize hanze nyuma yo kugirana n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, byagaragaye ko abagore nabo bakora inshingano nk’iza basaza babo ndetse babifitiye ubushobozi.
Aba bagore bakora imirimo itandukanye, yaba ijyanye n’urugamba nko kurashisha imbunda z’ubwoko butandukanye, gukora uburinzi (patrol), gukanika, guteka no gutanga izindi serivisi nko kwegereza abaturage amazi meza.

6 Responses
Centrafrica: Abagore mu ngabo z’u Burundi ku burinzi
Nakosoragaho gato,buriya si uburinzi,ahubwo ni Patrol(Patruyi)

Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.