Maroc yegukanye CHAN (Amafoto)

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Maroc ni yo yegukanye irushanwa nyafurika ry’abakinira mu bihugu byabo, CHAN 2020 nyuma yo gutsinda ikipe ya Mali zari zihataniye igikombe. Mu mukino watangiye saa tatu z’ijoro ry’uyu wa 7 Gashyantare, amakipe yombi yarangije igice cya mbere anganya 0-0, icya kabiri nacyo gitangirira mu mujyo w’icya mbere; bigaragara ko bigorana kubona […]
Nyakaliro: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abahungu
Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko witwa Nzishimanumwe Alfred utuye mu mudugudu wa Kamashaza mu Kagari Ka Rwimbogo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021 akekwaho icyaha cyo gusambana abana b’abahungu. Abatuye mu murenge wa Nyakaliro bavuga ko batunguwe n’inkuru y’uwo mugabo bivugwa ko yari amaze igihe kingana n’umwaka ashukisha amafaranga imineke […]
Rwamagana: Inzu zabo ziterwa amabuye, bakabwirwa ko ari amadayimoni

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakaliro baratamba basaba gutabarwa kubera gutotezwa baterwa amabuye, bagashinyagurirwa n’abatabatabara bababwira ko baterwa n’amadayimoni. Abaturage bavuga ko abajya gutura mu Kagari ka Gishore batotezwa n’abahavukiye, bagakeka ko ari bo babaterera amabuye mu ngo zabo, bakababuza umudendezo kandi ntacyo bapfa. Niyomugabo Celestin ni […]
Tchad: Hadutse imyigaragambyo yamagana manda ya 6 ya Perezida Idriss Deby
Nyuma yo gutangaza Perezida Idriss Deby wa Tchad nk’umukandida w’ishyaka rye mu matora y’umukuru w’igihugu, muri iki gihugu hahise haduka imyigaragambyo kuri uyu wa Gatandatu y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana iyi manda ya gatandatu agiye guhatanira. Mu masaha ya mu gitondo ubwo Perezida Deby yari amaze gutangazwa nk’umukandida w’ishyaka rye, hirya no hino mu murwa mukuru, […]
CHAN: Perezida Kagame yemereye Amavubi ishimwe, ashimangira ko yibwe
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye Amavubi ishimwe kubera uko yitwaye muri CHAN iheruka kubera mu gihugu cya CamĂ©roun, ashimangira ko iyi kipe yibiwe mu mukino yatsinzwemo na GuinĂ©e Conakry. Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’Amavubi cyabereye kuri Hoteli La Palisse Nyamata. Ni nyuma yo gukubuka mu gihugu cya CamĂ©roun […]
Abamagana ruswa, ni bo bubatsi bayo bakuru_Iby’ingenzi ku gitabo cya Ngozi Okonjo

Mu gitabo “Fighting Corruption is Dangerous: The Story Behind the Headlines” kirimo ubuhamya bwa Ngozi Okonjo-Iweala wabaye Minisitiri w’Imari muri Nigeria (ubu ahatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi), yasobanuye uburyo bamwe mu bahirimbanira kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika, ari bo baza ku isonga mu kuyirya no kuyitanga; abagerageza kuyirwanya, bagahura n’akaga gakomeye. Mu mvugo […]
Nyamata: Abasaga 100 bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abantu basaga 100 kuri uyu wa Gatandatu bafatiwe mu tubari dutandukanye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, barimo kunywa inzoga birengagije amabwiriza yo gukumira Covid-19. Aba bantu uko ari 113 bafatiwe ahantu hatandukanye hakira abantu benshi nko mu tubari no muri za motel. Mu batawe muri yombi, harimo icyenda baturutse mu Mujyi wa […]
Centrafrica: Abagore mu ngabo z’u Burundi ku burinzi
Muri iki gihe Repubulika ya Centrafrica irimo ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, hariyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA), iz’igihugu ndetse n’izindi zoherejwe ku masezerano ya Guverinoma y’iki gihugu n’ibindi nk’u Rwanda n’u Burusiya; ziri gufatanya mu kugarurayo ituze n’umutekano. MINUSCA isobanura kuri muri izi ngabo, harimo n’abagore; abo bakaba bari […]
Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana
Padiri Innocent Rukamba wari umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri iki Cyumweru, itariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi. Mu itangazo rya Diyosezi ya Kibungo, ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Cardinal Antoine Kambanda, yifatanyije n’umuryango n’inshuti za nyakwigendera. Ibi bikaba byamenyeshejwe Abepisikopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose […]
Abifuza kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda, RDF, baratangira kwiyandikisha

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kirahamagarira abifuza kujya mu gisirikare ku rwego rw’abasirikare bato bujuje ibisabwa gutangira kwiyandikisha mu biro by’umurenge babarurirwamo guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 08 kugeza ku itariki 12 Gashyantare. Abemerewe kwiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibisabwa birimo kuba ari Umunyarwanda, kuba afite imyaka 18 kandi atarengeje 23, kuba afite ubuzima buzira […]
Umupolisi yarashe umugore we n’umugabo yashinjaga kumuca inyuma
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, umupolisi wo muri Uganda yarashe umuturanyi we w’umusivili aramwica nyuma yo kumenya ko yamucaga inyuma agasambana n’umugore we nawe yarashe. Uyu mupolisi ufite ipeti rya constable witwa George Omara ukorera kuri Station Nkuru ya Polisi muri Lira avugwaho kurasa mu mutwe Muhammad Hassan Ogwal, w’imyaka 38, amusanze […]
2018/2019: WASAC yahombeje Leta miliyoni 49, Akarere ka Musanze kayihombya ibihumbi 20
Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda watangaje ko Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yasesenguye ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta mu mwaka w’2018/2019, isanga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyarahombeje Leta amafaranga arenga miliyoni 49, mu gihe Akarere ka Musanze ko kayihombeje ibihumbi 20. Bigaragara ku mugereka w’ibaruwa yo ku wa […]
Icyogajuru cy’u Bushinwa cyafashe ku nshuro ya mbere amafoto y’umubumbe wa Mars

Icyogajuru cy’u Bushinwa ku nshuro ya mbere cyafashe amafoto y’umubumbe wa Mars, mu gihe bukataje mu bushakashatsi mw’isanzure. Icyogajuru kiswe Tianwen-1, kiri kwerekeza kuri Mars, kuri uyu ewa gatanu ushize nibwo cyohereje ifoto ya mbere y’uyu mubumbe utukura nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (CNSA). Nk’uko iyi nkuru dukesha L’Express ivuga, iki cyogajuru cyoherejwe […]
Musanze: Abo mu muryango wa Barangirana bamaganye ibivugwa ku mubyeyi wabo
Umuryango w’umusaza w’umukire, Barangirana, utuye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze uvuga ko utishimiye kandi wamaganye amakuru yatangajwe na bamwe mu baturage avuga ko uyu mubyeyi yajyaga kwituma ku karere ka Musanze mu gihe amaze igihe arwaye. Abo muri uyu muryango babwiye BWIZA ko umusaza Barangira ubu arwaye bityo ko abavuga […]
Gen. Rwigema yigeze gushavuzwa n’imirambo myinshi y’abo bari bahanganye; abandi babyina intsinzi
Nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yabaye umusirikare w’icyitegererezo muri Uganda no mu Rwanda; ku buryo abo muri ibi bihugu byombi bagishimangira ubutwari bwamuranze mu gihe yari akiriho, cyane cyane kuva mu 1982 ubwo yayoboraga ibitero nk’umwe mu bakuru mu ngabo za NRA (National Resistance Army) kugeza mu 1990; umwaka yatabarukiyeho hashize umunsi atangije urugamba […]
Uganda: Hafashwe abakwirakwizaga inyandiko zisebya Perezida Museveni
Igipolisi cya Uganda muri Masaka cyataye muri yombi abantu babiri bashinjwa gukwirakwiza inyandiko ziriho ubutumwa busebya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni bumaze imyaka 35. Izi nyandiko z’iroza ziriho ifoto ya Museveni iciyemo umusaraba zatangiye gukwirakwizwa mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Masaka. Izi nyandiko kandi ziriho ubutumwa bwita Perezida Museveni umunyagitugu ndetse bushinja ubutegetsi bwe […]
Gicumbi: Batanu bafashwe binjiza Kanyanga bayivanye muri Uganda
Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurwanya magendu ku wa 5 Gashyantare 2021 yafatiye abantu batanu bazwi nk’Abarembetsi mu Kagari ka Nyaruhanga, Umurenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi, bambukiriza Kanyanga mu nzira y’ubusamo bayivanye muri Uganda. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yavuze ko abafashwe ari: Barakagira […]
Perezida Ndayishimiye yijeje ubufasha abarimo Dr Monique Nsanzabaganwa
Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yashimiye abarimo Umunyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa bahawe inshingano nshya mu buyobozi bw’Umuryango wa Afuruka yunze ubumwe, abizeza ubufasha. Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare ni bwo hateranye inama ya 34 y’uyu muryango (isozwa kuri iki cyumweru), isiga unabonye abayobozi bashya. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine […]
CHAN: Ibyishimo kuri Guinea yegukanye umwanya wa 3 (Amafoto)

Abakinnyi b’ikipe ya Guinea y’umupira w’amaguru bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu w’irushanwa nyafurika ry’abakinira mu bihugu byabo (CHAN) kuri uyu wa 6 Gashyantare 2021. Iyi kipe yegukanye uyu mwanya itsinze iya Cameroon yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0, byatsinzwe na Morlaye Sylla ku munota wa 9 na Mamadouba Bangoura ku munota wa […]