Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye Amavubi ishimwe kubera uko yitwaye muri CHAN iheruka kubera mu gihugu cya Caméroun, ashimangira ko iyi kipe yibiwe mu mukino yatsinzwemo na Guinée Conakry.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’Amavubi cyabereye kuri Hoteli La Palisse Nyamata.
Ni nyuma yo gukubuka mu gihugu cya Caméroun ku wa Kane w’iki Cyumweru, aho Amavubi yasezerewe na Guinée Conakry muri 1/4 cy’irangiza ku gitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 60 w’umukino cya Morlaye Sylla cyari gihagije kugira ngo Guinée igere muri 1/2 cy’irangiza, mbere yo kwegukana umwanya wa gatatu itsinze Caméroun ibitego 2-1.
Umukino wa Guinée n’Amavubi wafatiwemo ibyemezo bitandukanye bitanyuze abakinnyi b’Amavubi, cyane ikarita itukura yeretswe umuzamu Kwizera Olivier ku munota wa 62 w’umukino.
Perezida Kagame ni umwe mu bataranyuzwe n’iriya karita, ashimangira ko yakabaye yarabaye ikarita y’umuhondo.
Perezida Kagame yagize ati: “Umukino batsinzwe narawukurikiye, ariko nabonye harimo ibintu, ntabwo ndi referee (umusifuzi) ntabwo ndi iki, ariko iyo aza kuba ari njye umukino mba narawugenjeje ukundi kiruta uko wagenze.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ngira ngo umuzamu bari bahaye ikarita y’umuhondo iriya yari ihagije, ngira uko yaje guhinduka ikarita itukura ntibyumvikana.”



2 Responses
CHAN: Perezida Kagame yemereye Amavubi ishimwe, ashimangira ko yibwe
Nishimiye ishimwe Umukuru w’igihugu yageneye abakimyi b’Amavubi gusa ndanabaza aho ushimira abarimu nkuko Minister w’uburezi yabivuze ko azashimira mwarimu .Mwatubariza…
CHAN: Perezida Kagame yemereye Amavubi ishimwe, ashimangira ko yibwe
Nishimiye ishimwe Umukuru w’igihugu yageneye abakimyi b’Amavubi gusa ndanabaza aho ushimira abarimu nkuko Minister w’uburezi yabivuze ko azashimira mwarimu .Mwatubariza…