Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Padiri Innocent Rukamba wari umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri iki Cyumweru, itariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Mu itangazo rya Diyosezi ya Kibungo, ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Cardinal Antoine Kambanda, yifatanyije n’umuryango n’inshuti za nyakwigendera.

Ibi bikaba byamenyeshejwe Abepisikopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose babanye ndetse bakoranye na Padiri Innocent Rukamba.

Padiri Innocent Rukamba yari umwe mu bapadiri bakomoka muri Paruwasi ya Rwamagana kuva yashingwa kugeza ubu barenga 20 harimo abahavuka nyirizina n’abahatuye cyangwa bakahahererwa ubusaseridoti bitewe n’uko ababyeyi babo bahatuye.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Musenyeri Incimatata Oreste, Igisonga cya Musenyeri ‘vicaire general’ muri Diocese Kibungo yatangaje ko Padiri Rukamba yari amaze igihe kinini arwaye.

Ati: “Yari amaze igihe kinini arwaye, yari arwaye utuntu twinshi, diabete, umwijima, umuvuduko…”

avuga ko yivuzaga ataha ariko hari hashize iminsi atajyayo ndetse avuga ko yumvaga ameze neza.

Akomeza agira ati ” Ariko muri iyi minsi yari atarajyayo…yatubwiraga ati ndumva ndaho ariko ejo nibwo yari yemeye kuzajyayo…kuko twabonaga agenda intege zigenda zishira, kurya bigenda bimunanira.”

Padiri Innocent Rukamba akaba yabarizwaga muri Diyosezi ya Kibungo kuva ku itariki 04 Kanama 1991. Yabaye umunyamabanga Mukuru wa Diyosezi igihe kirekire, ndetse yigishije mu iseminari.

Iri tangazo Bwiza.com ifitiye kopi rivuga ko igihe cy’imihango yo gusezera no gushyingura nyakwigendera izatangazwa nyuma.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana
    Mutubarize munatuvuganire abakoraga muri bet mu ntara rwose tumerewe nabi. murakoze

  2. Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana
    Mutubarize munatuvuganire abakoraga muri bet mu ntara rwose tumerewe nabi. murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *