ngozi.png

Abamagana ruswa, ni bo bubatsi bayo bakuru_Iby’ingenzi ku gitabo cya Ngozi Okonjo

Sangiza iyi nkuru

Mu gitabo “Fighting Corruption is Dangerous: The Story Behind the Headlines” kirimo ubuhamya bwa Ngozi Okonjo-Iweala wabaye Minisitiri w’Imari muri Nigeria (ubu ahatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi), yasobanuye uburyo bamwe mu bahirimbanira kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika, ari bo baza ku isonga mu kuyirya no kuyitanga; abagerageza kuyirwanya, bagahura n’akaga gakomeye.

Mu mvugo ye, Ngozi Okonjo yagize ati: “Amahano muri Afurika ni uko abamagana ruswa bari imbere y’imbaga ari bo bubatsi bayo bakuru kandi abatinyuka kuyirwanya bagatukwa, bakamugazwa ndetse rimwe na rimwe bakicwa.”

Iki gitabo Ngozi yacyanditse ashingiye ku byo yiboneye n’amaso mu myaka ine yamaze ayobore Minisiteri y’Imari (kuva mu 2011 kugeza mu 2015) n’ibyago ubwe yahaboneye ubwo yageragezaga kurwanya ruswa.

Ngozi yanditse ko mu 2012 ubwo yari Minisitiri w’Imari, nyina w’imyaka 83 y’amavuko yashimuswe bigizwemo uruhare runini n’abakomeye muri Guverinoma. Ababikoze bamuhoraga yari yarashoje urugamba ku banyereza amafaranga ya Leta binyuze mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli n’abagize uruhare mu bihombo Leta yari ikomeje guhura nabyo.

Abashimuse nyina wa Ngozi, bamutegetse kwegura, akabitangariza kuri televiziyo, yamara akava mu gihugu. Muri iki gitabo, avuga ko yanze kwegura, ku bw’amahirwe na nyina ashobora kutoroka aho yari yashimutiwe. Ngozi ati: “Kubabwira iyi nkuru ni ibyago ariko no kutayivuga nabyo ni ibyago gakomeye.”

Muri icyo gihe kandi ngo ni bwo yabonye abantu bababazwa imibiri yabo, bamwe baterwa ubwoba, hakaba n’ababwirwa ko bazicwa; hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, bamwe muri bo bagahitamo guhungira mu mahanga bitewe n’ubukana bw’imbaraga baba bahangana nazo.

Kugira ngo bishoboke kurwanya ruswa

Nyuma y’ibyo Ngozi yari amaze imyaka ine abona, hari icyo avuga ku bishoboka byatuma ruswa icika burundu:

Yavuze ko bisaba byibuze ko igihugu cyaba gifite umuyobozi mukuru n’abandi bafatanyije muri gahunda yo kurwanya ruswa, ababa bakaba bashyigikira ushaka kuyirwanya. We avuga ko yagize amahirwe, agakorana na ba Perezida babiri (Goodluck Jonathan na Muhammadu Buhari) bari bamushyigikiye muri uru rugamba, akaba abona ko rutamugoye cyane.

Yavuze ko hakenewe politiki irwanya ruswa, hakaba hashyirwaho amategeko n’inzego zihariye zirwanya iki cyaha ndetse abayirya n’abayitanga bagahanwa.

Icya gatatu yavuze, ngo burya n’abafatanyabikorwa bo mu mahanga bakora cyane, nk’imiryango mpuzamahanga; baba bakenewe mu rugamba, agahamagarira abashaka kuyirwanya gukorana n’iyi miryango/

Ngozi avuga ko urugamba rwo kurwanya ruswa atari urw’umwe, ahubwo rusaba ubufatanye n’izi nzego zitandukanye zavuzwe haruguru.

ngozi.pngIgitabo “Fighting Corruption Is Dangerous, The Story Behind the Headlines” cya Ngozi Okonjo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *