Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakaliro baratamba basaba gutabarwa kubera gutotezwa baterwa amabuye, bagashinyagurirwa n’abatabatabara bababwira ko baterwa n’amadayimoni.
Abaturage bavuga ko abajya gutura mu Kagari ka Gishore batotezwa n’abahavukiye, bagakeka ko ari bo babaterera amabuye mu ngo zabo, bakababuza umudendezo kandi ntacyo bapfa.
Niyomugabo Celestin ni umwe mu baturage bemeza ko abatavuka muri ako ga aribo bibasirwa baterwa amabuye, kandi ko ntacyo ubuyobozi bukora kugira ngo ababatoteza bafatwe bahanwe.
Agira: “Mbere yo kuza gutura hano nari ntuye muri Kacyiru. Naje hano kugira ngo mbone isambu, ariko kuva twahagera nta mahoro twagize njye n’undi muturanyi twari duturanye n’ubwo yaje kwimuka kubera guhunga guterwa amabuye. Kandi ugasanga abibasirwa ari twebwe abaje guhaha gusa. Nta kavukire uterwa amabuye kuko bashobora gutera amabuye iwanjye bagasimbuka urugo, bakajya ku wundi muturanyi nawe kuko tuba twaraguze amasambu n’abo mu muryango yabo. Ni yo mpamvu duterwa amabuye kuko baba batadushaka ndetse ijoro ry’ejo nitwasinziriye kandi twagerageje no guhamagara abashinzwe umutekano dusanga nabo bari babizi.”
Niyomugabo Celestin arakomeza avuga ko batabaza ntibatabarwe ahubwo bakabwirwa n’abahavukiye ko baterwa amabuye n’amadayimoni .
Agira ati: “Abo twahasanze batwakiriza amabuye, twibaza icyo tuzira ariko tukakiyoberwa. Kandi icyo kibazo tukigeza ku bayobozi badukuriye nk’umudugudu ukabona batabyitayeho bakatubwira ngo ni n’amadayimoni, bamwe bakatubwira ngo ni uko tudasenga nk’abantu b’abaturanyi aho kudutabara. Ariko ukumva ari nk’abashinyaguzi noneho twebwe turababwira tuti ‘amadayimoni ajya kuwaturutse ahandi aje guhaha ntetere ba kavukire, yaba ari amadayimoni ki?”
Mukankiko Beatha umaze ukwezi mu mudugudu wa Kagarama, avuga ko ahora aterwa amabuye kandi umuturage umutabaye nawe aterwa amabuye.
Agira ati: “Mfite ikibazo cy’umutekano muke. Byatangiye kuva nkihagera kuko nageze hano ku itariki ya 4 ukwezi kwa mbere muri 2021 ariko kuva ku itariki ya 6 batangiye kuntera amabuye, bongera kuyatera kuri 15 noneho kuwa kane kuri 4 bongeye gutera ku buryo nagiye kwa mudugudu nawe atubwira ko abizi. Tuvuyeyo barongeye ku buryo bagejeje saa yine bagitera kandi ni ikibazo kuko umuturanyi ugerageje kudutabara bamutera amabuye nawe. Abo dukeka ni abahavuka, sinzi ikibibatera. Ni ukubera iki ingo ebyiri cyangwa eshatu zibasirwa? Mwadukorera ubuvugizi ubuyobozi bukatubariza abo baturage impamvu, wenda byahagarara kuko mudugudu numvise icyo kintu akizi.”
Imwe mu nzu ziterwa amabuye
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagarama avuga ko gutera amabuye atigeze amenya ko byongeye kuba mu mudugudu ayobora. Agira ati: “Uwo muturage rimwe ni bwo yigeze kumpamagara kuri telefone, ambwira ko byongeye. Mba narabikurikiranye nkabimenyesha inzego zo hejuru kuko ubwo byigeze kubaho, abo twakekaga twarabafashe tubajyana kuri RIB ndetse bamarayo iminsi itatu bararekurwa kuko babuze ibimenyetso. Icyo gihe abo batereraga bari abantu batatu na Rugende byigeze kuba ariko byari bikaze twanajyagaho bagatera amabuye ariko ntitubone abayatera. Ariko byaje gushira, nabo iyo babimbwira narikoherezayo abanyamutekano .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishore, Rutinduka Jean Pierre avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kuko ntacyo bagejejweho.
Yagize ati: “Icyo kibazo ntabwo barakitugezaho. Byigeze kubaho, hari abaturage bavuga ko baterwa amabuye bo mu Mudugudu wa Rugende ariko byaje gukemuka hashize amezi ane bitarongera. Ikibazo iyo kibaye umuturage akigeza ku Mudugudu, kitakemuka akakigeza ku kagari. Gihari twagikemura kuko kukimenya ni rwo rufunguzo rwo kugirango gikemuke.”
Umunyamakuru wa BWIZA yahamagaye Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamudun avuga ko ikibazo cy’abaturage babuzwa umutekano n’ababatera amabuye mu mudugudu kitamenyeshejwe Polisi y’igihugu ariko ko bagiye kugikurikirana .
Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko abo baturage bongeye guterwa amabuye mu ijoro ryo ku wa 6 Gashyantare 2021 ndetse hongeye kubasirwa Ingo zatewe amabuye mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 2021.


