Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, umupolisi wo muri Uganda yarashe umuturanyi we w’umusivili aramwica nyuma yo kumenya ko yamucaga inyuma agasambana n’umugore we nawe yarashe.
Uyu mupolisi ufite ipeti rya constable witwa George Omara ukorera kuri Station Nkuru ya Polisi muri Lira avugwaho kurasa mu mutwe Muhammad Hassan Ogwal, w’imyaka 38, amusanze mu nzu, yarangiza akarasa mu rukenyerero umugore we, Betty Akao, w’imyaka 28, akamukomeretsa.
Ibi byabereye mu masaha ya saa sita z’ijoro mu Kagali ka Tekulu, mu gace ka Teso, mu Mujyi wa Teso.
Amaze kurasa umugore we, uyu mupolisi yahise asaba bodaboda kumugeza kwa muganga ku Bitaro by’ikitegererezo by’akarere muri Lira, aho arimo kuvurirwa.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba ivuga ko uyu mupolisi yahise ata imbunda ye aho yakoreye icyaha kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga akaba yari atarafatwa.
Umurambo wa Ogwal nawo wajyanywe mu bitaro bya Lira ngo ukorerwe ibizamini.
Umuvugizi wa polisi muri Kyoga y’Amajyaruguru, James Ekaju, yavuze ko uyu mupolisi yari amaze igihe kirekire akekaho Ogwal kugirana ubucuti bwihariye n’umugore we kandi yaranze inshuro nyinshi imiburo yo kureka uyu mugore.
Ekaju kaba yagize ati “ Ahagana saa sita z’ijoro mu ijoro ryakeye, Omara, umupolisi ukorera kuri station ya Lira, yagiranye intonganya n’umugore we, Betty Akao yashinjaga kuba mu rukundo n’umuturanyi wabo Ogwal. Ubwo batangiraga kurwanira mu nzu yabo, yirukanyiye (umugore) mu nzu ya Ogwal.”
Uyu yakomeje avuga ko Omara yafashe icyuma agakurikira umugore we wari winjiye mu nzu ya Ogwal aho intambara ya batatu yakomereje.
Ati “ Ubwo Omara yari amaze kuneshwa, yasubiye ku nzu ye agarukana imbunda arasa Ogwal amasasu atatu mu mutwe ahita amwica mbere yo kurasa umugore we mu rukenyerero.”
Uyu yakomeje avuga ko polisi yatoye imbunda ahakorewe icyaha kandi ikirego cy’ubwicanyi cyamaze gushyirwa k’ukekwa.


