Nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yabaye umusirikare w’icyitegererezo muri Uganda no mu Rwanda; ku buryo abo muri ibi bihugu byombi bagishimangira ubutwari bwamuranze mu gihe yari akiriho, cyane cyane kuva mu 1982 ubwo yayoboraga ibitero nk’umwe mu bakuru mu ngabo za NRA (National Resistance Army) kugeza mu 1990; umwaka yatabarukiyeho hashize umunsi atangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Inkuru ya Daily Monitor yo ku wa 5 Ukwakira 2013 yahawe umutwe wa “The Book Rwigema Never Wrote” (Igitabo Rwigema atigeze yandika) isobanura byinshi ku butwari bya Rwigema ubwo yari mu ngabo za NRA zitarafata ubutegetsi bwa Uganda n’igihe zari zaramaze kubufata, zibukuye mu maboko ya Milton Obote.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu 1989, Gen. Rwigema yigeze kugirana ikiganiro n’umunyamakuru witwa Ogen Kevin Aliro wa Weekly Topic, cyabereye mu Karere ka Gulu muri Uganda, nyuma y’imirwano ya NRA n’umutwe witwaje intwaro witwaga Holy Spirit, uyu musirikare amubwira umugambi we wo kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe (autobiography) mu gihe azaba yarageze mu Rwanda.
Nyuma y’urupfu rwa Rwigema rwo ku wa 2 Ukwakira 1990, uyu munyamakuru yashyize hanze inkuru ivuga kuri iki gitabo uyu musirikare yapfuye atanditse ku wa 4 Ukwakira 1991, yahaye umutwe wa “The Book Rwigema Never Wrote” Daily Monitor yashingiyeho yandika iyi nkuru.
Aliro yanditse ko muri uwo mwaka, umutwe wa Holy Spirit wigeze kugaba igitero ku ngabo za NRA ku birindiro bikuru byazo mu Karere ka Gulu, zicamo amagana y’abari bagize uyu mutwe.
Icyo gihe, NRA imaze guhashya Holy Spirit, yavanye abanyamakuru mu mujyi wa Kampala ibajyana muri Gulu kugira ngo barebe ibyahabereye. Muri icyo gihe, abarimo uwari komanda wa Diviziyo ya 4, Lt. Col. Sunday Mukuru babyinaga intsinzi.
Aliro wari mu banyamakuru bajyanwe ahabereye iri sibaniro, yavuze ko icyo gihe Gen. Rwigema we yari yashavuye, mu gihe bagenzi be bishimiye kwica imbaga y’abarwanyi b’umwanzi.
Uyu munyamakuru yafashe icyemezo cyo kwegera Rwigema wari Komanda wungirije wa NRA wari wicaye aha wenyine, kugira ngo baganire, ariko aramwangira.
Rwigema yasubije Aliro ati: “Oya oya genda. Ntabwo nshaka kuvugana n’itangazamakuru. Baza Sunday Mukuru, ni we ubishinzwe.” Nyuma yo kwimwa amakuru, umunyamakuru yasezeranyije uyu musirikare kumuganiriza ariko ntafate amajwi.
Icyo gihe uyu musirikare yaramwenyuye, hanyuma aza kumubwira akari ku mutima we, ati: “Urabona Kevin (Aliro), nta mpamvu y’uko Abagande bakomeze gupfa n’ubwo baba barigometse (rebels). Ndumva ibi nabihagarika.”
Bitewe n’aka gahinda, Gen. Rwigema yabwiye Aliro ko agiye gusezera muri NRA, agasubira mu rugo (mu Rwanda). Ati: “Ndashaka kuva muri ubu busazi bwo mu majyaruguru, ngasubira muri Kampala maze ngasaba kurekurwa, ngasubira mu rugo. Ndashaka kuba hafi y’umugore wanjye n’abana. Kimwe gusa nshaka gukora ni ukwandika igitabo, memoir yanjye.”
Rwigema yakomeje ati: “Urabona Kevin, nakoze byiza muri Uganda. Ubu ndashaka gusubira mu rugo, mu Rwanda” gusa ngo ntiyabwiye uyu munyamakuru uburyo azagaruka mu Rwanda.
Gen. Rwigema ubwo yahishuriraga Aliro ko azandika igitabo, yamubwiye ko n’ubwo afite uyu mugambi, nta bumenyi afite ku bijyanye n’imyandikire y’ibitabo. Yamusabye kuzabimufashamo, mu cyitwa ‘editing’, na we amwemerera kubikora, ariko ntibyashobotse kuko n’uyu munyamakuru yaje gupfa.

6 Responses
Gen. Rwigema yigeze gushavuzwa n’imirambo myinshi y’abo bari bahanganye; abandi babyina intsinzi
Rwigema yabaye umusirikari muri Uganda. Byaba byo agizwe icyitegerezo mu Buganda ariko ntibyumvikana uko yaba icyitegererezo mu Rwanda atabayemo umusirikari! Umusirikari ntarwanisha bibiliya cyanga ishapule. Ntashobora kubabawa n’imirambo y’abo yishe! Niyo mpamvu abenshi tutemera uwo ariwe wese ufata ubutegetsi ku mbaraga. Hari benshi amatora agora, igisubizo lilaba imbunda!

Comment yanjye yasibwe! Kuki? Nkomeje kwibaza niba wafata imbunda ugashoza intambara ariko ukababazwa nuko abantu bapfuye! Abarwana ntibakoresha bibiliya cyanga ishapile. Isasu ririca.

Yooo yari afite umutima w’urukundo. Anyibukije Dawudi ahigwa na Sauli, ariko ubwo Sauli yari aguye mu nzara za Dawudi akanga kumwica ati: Sinakwica uwo Imana yasize amavuta y’ubutore. Nyagasani amwakire akomeze kumutetesha hano ku isi si iwacu. Igitabo ntiyacyanditse, ariko ibikorwa bye birivugira. Imana ihe umugisha abana yasize n’umupfakazi yasize.