Ikipe y’umupira w’amaguru ya Maroc ni yo yegukanye irushanwa nyafurika ry’abakinira mu bihugu byabo, CHAN 2020 nyuma yo gutsinda ikipe ya Mali zari zihataniye igikombe.
Mu mukino watangiye saa tatu z’ijoro ry’uyu wa 7 Gashyantare, amakipe yombi yarangije igice cya mbere anganya 0-0, icya kabiri nacyo gitangirira mu mujyo w’icya mbere; bigaragara ko bigorana kubona igitego muri uyu mukino.
Gusa ikipe ya Maroc izwiho gutsinda ibitego yabanje gutegura, yaje kubona igitego ku munota wa 69 w’umukino. Cyatsinzwe na Soufiane Bouftini ku mupira yateresheje umutwe uvuye kuri koruneri (corner kick) yatewe na Omar Namsaoui.
Bouftini atsinda igitego cy’umutwe

Ntibyatwaye igihe kinini kugira ngo iyi kipe ibone igitego cya kabiri, kuko ku munota wa 79, Ayoub El Kaabi yatsinze ikindi gitego cy’umutwe, ku mupira yahawe na Mohammed Ali Bemammer.
El Kaabi amaze gutsinda igitego cya kabiri
Umukino warangiye Maroc yihariye umupira ku gipimo cya 64%, yateye amashoti 7 arimo 3 yerekezaga mu izamu ndetse abakinnyi bayo bahererekanyije umupira neza ku gipimo cya 80%.
Mali yo yihariye imipira ku gipimo cya 36%, itera amashoti 10 arimo 2 yerekezaga mu izamu, abakinnyi bayo bahererekanya umupira neza ku gipimo cya 69%.
Abakinnyi ba Maroc bari bamaze guhabwa igikombe
Mali (mu muhondo) yacyuye umwanya wa kabiri


