Gicumbi: Batanu bafashwe binjiza Kanyanga bayivanye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurwanya magendu ku wa 5 Gashyantare 2021 yafatiye abantu batanu bazwi nk’Abarembetsi mu Kagari ka Nyaruhanga, Umurenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi, bambukiriza Kanyanga mu nzira y’ubusamo bayivanye muri Uganda.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yavuze ko abafashwe ari: Barakagira Bosco, Ntirenganya Théogene na Manirafasha Eric bakomoka mu Karere ka Nyagatare na Umuhoza Adrien na Izabemera Isidore bakomoka muri Gicumbi.

Nk’uko yakomeje abivugwa, bafashwe hashingiwe ku makuru abaturage batanze, kuko ngo ubwo aba barembetsi bajyaga muri Uganda kuzana Kanyanga, babimenyesheje Polisi, mu gihe bagarukaga bazanye iki kiyobyabwenge, irabafata.

CIP Rugigana ati: “[…]Abaturage bari batanze amakuru hakiri kare, bavuga ko ririya tsinda ry’abarembetsi ryambutse igihugu bajya Uganda kuzana Kanyanga. Itsinda rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu rifatanyije n’abapolisi bo kuri sitasiyo ya Rushaki bahise bafatanya, bafata bariya bantu batanu barimo kwinjira mu Rwanda, bikoreye imifuka itanu yuzuyemo Kanyanga.”

Nk’uko yabisobanuye, aba barembetsi bari bashyize iyi Kanyanga mu masashi (sachets), hanyuma baza kuyapakira muri iyi mifuka yose, barayuzuza.

Aba barembetsi bakimara gufatwa bajyanwe mu kato kugira ngo bapimwe icyorezo cya Covid-19, nyuma y’aho bikaba biteganyijwe ko bagomba gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rukabakorera dosiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *