Umugabo w’imyaka 55, John Kainuthia utuye i Nairobi muri Kenya, yakubise nyina, Naomie Kamuyu w’imyaka 88 amugira intere ubwo yamubazaga aho se umubyara ari n’uwo ari we. Kainuthia yakubise nyina aramuvunagura, yagiza igikapu cye na telefone ubwo yamukubitaga nyina utuye ahitwa Riruta nk’uko Nairobinews ibitangaza. Uyu mugabo yakubise nyina ingumi mu mbavu, atabarwa n’abaturanyi kuko yari yarahiye ko yica Kamuyu niba atamubwiye Se mu gihe umukecuru avuga ko atamuzi. Kuri ubu ari mu nkiko aho yahamijwe icyaha cyo gukomeretsa no kuvutsa umudendezo n’urukiko rwa Kibera imbere y’umucamanza, Derric Kuto gusa we akabihakana avuga ko umuryango uzabikemura, nta mpamvu y’inkiko.


