Igihembo cya MVP natwaye cyakabaye icyawe_Rahimi abwira Sylla wababaje Amavubi
Umunya-Maroc, Soufiane Rahimi yicishije bugufi cyane, agaragaza ko igihembo cy’umukinnyi mwiza waranze irushanwa rya CHAN 2020 yatwaye cyakabaye cyarahawe umunya-Guinéé-Conakry, Morlaye Sylla. Ejo ku Cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya CHAN ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera muri CamĂ©roun, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Mali […]
Nyaruguru: Batandatu bakekwaho gukubita umugabo bikamuviramo urupfu, barekuwe by’agateganyo
Ku wa 4 Gashyantare 2021, Urukiko rw’Ibanze wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru rwarekuye by’agateganyo abantu batandatu bakekwaho icyaha cyo gukubita Nsanzumuhire Innocent, bitaga “Gasongo”, bikamuviramo urupfu. Ni nyuma y’aho iperereza ryakozwe ryabuze ibimenyetso bihagije byatuma aba bose bakomeza kuburana bafunzwe. Icyemezo cy’urukiko kiragira giti: “Nta byagezweho bihagije mu iperereza byavamo impamvu ituma Murekezi Damascene, […]
Tanzania: Igitego Kagere yatsinze Azam cyatumye yigarurira shampiyona burundu (Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, ayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania nyuma yo gufasha Simba SC akinira kunganya na Azam FC. Simba na Azam ku Cyumweru zanganyije ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya Tanzania. Meddie Kagere ni we wafunguriye Simba amazamu ku munota wa 32 ku […]
Yagize nyina w’imyaka 88 intere amubaza Se umubyara
Umugabo w’imyaka 55, John Kainuthia utuye i Nairobi muri Kenya, yakubise nyina, Naomie Kamuyu w’imyaka 88 amugira intere ubwo yamubazaga aho se umubyara ari n’uwo ari we. Kainuthia yakubise nyina aramuvunagura, yagiza igikapu cye na telefone ubwo yamukubitaga nyina utuye ahitwa Riruta nk’uko Nairobinews ibitangaza. Uyu mugabo yakubise nyina ingumi mu mbavu, atabarwa n’abaturanyi kuko […]
Amakuru y’ibanga ku rupfu rwa Radio yashyizwe hanze, Washington ashinjwa kumwica
Amakuru yashyizwe hanze n’inshuti ya Moses Nakitinje Ssekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yitwa John Miles na we w’umuhanzi, avuga ko Radio atazize kurwana n’ushinzwe umutekano mu kabari, ko ahubwo yarozwe n’umugabo utunganya umuziki, David Ebangit uzwi nka Washington. Miles kuri shene ya Youtube yitwa Kasuku, yavuze ko yari yavuganye na Radio saa moya, nyuma […]
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye

Tariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo BWIZA yabagejejeho bwa mbere inkuru y’umusore witwa Muhire Jean Claude, ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; akaba yari rwaye impyiko zombi zagombaga gusimbuzwa kugira ngo akomeze kubaho, umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya. Icyo gihe yari amaze amezi 17 yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK), abwira […]
Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
Nyuma y’aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y’Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y’inyongera, abandi barakomorewe. Inkunga ya Guverinoma nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y’Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri […]
Karius! Alisson Becker yahawe urw’amenyo nyuma yo gutuma Liverpool itsindwa na Man City
Abafana ba Liverpool bahaye urw’amenyo umuzamu wabo Alisson Becker, nyuma yo gukora amakosa abiri yatumye ikipe yabo inyagirwa na Manchester City ibitego 4-1. Liverpool yari yakiriye Manchester City ku kibuga Anfield Road, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Abongereza. Umunya-BrĂ©sil Alisson Becker yakoze amakosa abiri muri uyu mukino yatumye Liverpool itsindwa ibitego bibiri byihuse, […]
Umunyamakuru Ndayizera yavuze akamuri ku mutima mbere yo gukatirwa
Umunyamakuru Phocas Ndayizera uregwa ibyaha by’iterabwoba kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, yahawe ijambo n’urukingo ngo agire icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu basabiwe n’ubushinjacyaha. Muri uru rubanza rumaze imyaka ibiri, aba bagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ubu uburanishwa adahari, baregwa gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali. […]
Impuguke ivuga ko Dr Nsanzabaganwa agiye muri komisiyo ya UA mu bihe bitoroshye
Impuguke muri politiki, akaba n’Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira imiyoborere myiza na demukarasi, (Governance for Afrika), Nkusi Cyrus avuga ko Dr Monique Nsanzabaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye mu nshingano afite kuri ubu haba mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu bw’ibihugu n’imiryango y’uturere ibihugu bya Afrika bibarizwamo. Kuri iki cyumweru nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa yarahiriye kuba Visi Perezida wa Komisoyo […]
Kabale: Umuyobozi w’ishuri yapfuye ashaka gukubita umuhungu we
Justus Ariho Twinomujuni wari Umuyobozi Wungirije wa Koleji y’Ubucuruzi ya Uganda iherereye i Kabale, yapfuye agerageza gukubita umuhungu we. Abo mu muryango w’uyu muyobozi bavuze ko yapfuye yirukanka ku muhungu we wari wiganye imfunguzo z’ibyumba hafi ya byose by’urugo, bikarangira aguye. Amakuru avuga ko Ariho yakubise umutwe ku ibuye, yakwihutishirizwa ku bitaro by’ahitwa mu Rugarama […]
Indwara y’amayobera yadutse muri Tanzania
Indwara itaramenyekana iyo ari yo iri kuvugwa mu burengerazuba bushyira amajyepfo ya Tanzania aho abayirwaye barangwa no kuruka amaraso, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Ibi binyamakuru bivuga ko amakuru yatanzwe n’abashinzwe ubuzima mu karere ka Chunya ari uko hari bamwe mu bayirwaye bapfuye mu gihe cy’amasaha. Minisiteri y’ubuzima yo yatangaje ko yohereje ikipe y’inzobere gukora iperereza […]
Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Kalisa Rashid uheruka kogosha umusatsi wa direde (dreadlocks) yari afite, ashimangira ko kuvanaho imisatsi nk’iriya ari imwe mu nzira ziganisha kuri disipulini. Umukuru w’igihugu yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikubutse muri CamĂ©roun, aho yari yitabiriye irushanwa rya CHAN. Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro […]
RwandAir yahagaritse ingendo mu bihugu 3, bitewe n’ubwandu bushya bwa Covid-19
Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya RwandAir cyatangaje ko guhera kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021 cyahagaritse ingendo zijya mu bihugu bitatu bya Afurika, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19. Ibyo bihugu ni Afurika y’Epfo yabonetsemo ubu bwandu, Zimbabwe na Zambia byegeranye. RwandAir iti: “Hashingiwe ku mpungenge z’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa […]
VIDEO: Ibanga ryakoreshejwe ngo umukandida w’u Rwanda Dr. Nsanzabaganwa atsinde- #ISANZURE
Isi ntizarekera gukubitika, Afurika itarabona inkingo za Covid ikeneye- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko Isi itazarekera gukubitika mu gihe ibihugu biri mu nzira y’iterambere byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika bitarabona inkingo z’icyorezo cya Covid-19 bikeneye. Ni ubutumwa bukubiye mu gitekerezo cye cyatambutse mu gitangazamakuru The Guardian kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, gihamagarira ibihugu bikize kwemera bigasaranganya inkingo za […]
Ebola yongeye kugaragara muri DR Congo
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari umuntu urwaye Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu, yica umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo. Itangazo rya OMS/WHO rivuga ko uwo mugore yaje kwivuza ku kigo cy’ubuzima kiri hafi ye afite ibimenyetso bya Ebola, ivuga kandi ko umugabo we yari mu bantu bakize […]
Dr. Nsanzabaganwa muri Komisiyo ya AU n’itabwa muri yombi rya CSP Kayumba mu nkuru zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Gashyantare; umunsi ngarukamwaka wahariwe intwari z’u Rwanda wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya Covid-19, kirangira kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, umunsi irushanwa rya CHAN ryarangiriyeho. Ni icyumweru cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zitandukanye; haba muri politiki, ubuzima, ubutabera ndetse n’imikino nk’uko tuza kubigaragaza muri iki cyegeranyo cy’inkuru z’ingenzi zakiranze. […]