Uko Gen. Byiringiro wa FDLR yiswe ‘Bin Laden’ muri operasiyo OS

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, FDLR, Lt. Gen. Byiringiro Rumuli Victor yiswe na bagenzi be, Osama Bin Laden ubwo bari muri operasiyo bise’ Oracle du Seigneur’.

Muri iyi OS yabaye mu 2,000 nk’uko umwe mu bahoze muri FDLR avuga ko Gen. Byiringiro yakoze ibikorwa bo bafashe nk’ubwiyahuzi bituma bamwita Bin Laden.

Uyu ati ” Icyo gihe muri OS, Rumuli yari mu Birunga hafi n’ u Rwanda. Ubwo bamwe mu barwanyi nk’abitwa ba Nyundo bari bamaze gufatirwa muri za Ndusu, byagaragaraye ko iyi operasiyo itari bukunde. Abajyanama mu gisirikare basabaga ko abayobozi basubira inyuma muri Congo, ariko Rumuli we akabyanga.”

Icyo gihe ” Abarwanyi batangiye kumwita Bin Laden bitewe n’uburyo abari bamurinze yari abashyize mu kaga.”

Avuga ko ubwo ingabo z’ u Rwanda zari zakamejeje, Gen. Rumuli yemeye gusubira inyuma ariko bigoranye.

Uyu mugabo kuri ubu wasubijwe mu buzima busanzwe, avuga ko Gen. Rumuli hari bimwe atajya yihanganira ku buryo umunsi umwe yakubise abasirikare bo ku ipeti rya Sou-Lietenant, abari aho bakuka umutima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *