Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021, ni bwo Urukiko Nshinjabyaha rwa Paris rwahamagaye bwa mbere Umunyamakuru Natacha Polony ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko ” mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yagize ati ‘‘Au Rwanda en 1994, il n’y avait pas d’un côté, les gentils et de l’autre les méchants…c’était des salauds contre d’autres salauds’’ ; ibi mu kinyarwanda bisobanuye ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe, bari bamwe, mu mpande zombi nta wari umuntu mwiza undi ngo abe mubi, bose bari amasarigoma arwana akicana.” Aya magambo yahagurukije abaharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, barega umunyamakuru mu rukiko. Iburana ryo ku wa Gatanu ryihariwe no gusuzuma no kurangiza inzitizi ziri mu rubanza mbere yo kugena umunsi iburana rizakomeza mu mizi (audience de fixation). Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


