RDC: FARDC yikomye FDLR ishinja gushaka kuyiteranya n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyamaganye ubutumwa kivuga ko buri gukwirakwizwa n’umutwe wa FDLR isebya bamwe mu basirikare bakuru bari mu bikorwa bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Izi nyeshyamba z’Abanyarwanda zimaze imyaka isaga 26 mu burasirazuba bwa Congo, zivuga ko bamwe mu bayobozi ba FARDC bakorana n’imitwe y’inyeshyamba iteza umutekano mucye mu karere. Abandi ibashinja kuba abanyamahanga ariko bivanze mu gisirikare cy’igihugu.

Ibi rero byaje kwamaganwa na Maj. Ndjike Kaïko Guillaume kuri uyu wa Kane ushize, itariki 25 Gashyantare 2021 i Goma, aho yateye utwatsi ibyo birego byose bya FDLR.

Uyu muvugizi w’ingabo yatangaje ko kuva abayobozi ba FDLR, Gen. Mudacumura na Gen. Jean Michel Africa, bakwicwa, umuvuno mushya wa FDLR ari ugutesha icyizere abayobozi ba FARDC bayirwanya.

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7SUR7.CD ikomeza ivuga, Maj Ndjike yongeyeho ko intego ya FDLR ari uguteranya abaturage n’ingabo zabo bigatuma zita inshingano zifite zo kuzana umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu bantu Maj. Ndjike avuga ko FDLR yatunze urutoki harimo uwitwa Col. Rusimbi.

Kuri uyu wa Mbere ushize, abayobozi ba Congo batunze urutoki uyu mutwe wa FDLR bakeka ko ari wo wihishe inyuma y’igitero cyahitanye Ambasaderi w’u Butaliyani i Kinshasa, Luca Attanasio, ariko uyu mutwe urabihakana.

Uyu mutwe washingiwe muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu 122 iherutse kubarurwa igikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *