Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 9 Werurwe 2021 yatunguye umufasha we Denise Nyakeru ku munsi we w’amavuko.
Nk’uko Radiyo Top Congo yabitangaje, Perezida Tshisekedi yagiye kwihisha inyuma y’urugi mu biro by’umufasha we maze amusangamo, amuha impano zirimo indabo nyuma barahoberana buzuye ibyishimo.
Ni igikorwa cyashimishije Denise Nyakeru, maze na we akoresha urubuga rwa Twitter ashimira umugabo we ati: “Urakoze cyane Beto (Béton) yanjye ku bw’uyu munsi udasanzwe. Ndagukunda Fatshi!”

Perezida Tshisekedi yabanje kwihisha inyuma y’urugi

Wabaye umunsi w’ibyishimo kuri bombi

Denise Nyakeru yashimiye umugabo we ku bw’igikorwa yamukoreye ku munsi w’amavuko
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Amafoto: Perezida Tshisekedi yatunguye umufasha we ku munsi w’amavuko
Nizere ko atajya amuca inyuma nk’abandi ba presidents.Bavuga ko Mobutu yasize abana 56 !!!Yali imfizi z’igihugu.
Amafoto: Perezida Tshisekedi yatunguye umufasha we ku munsi w’amavuko
Nizere ko atajya amuca inyuma nk’abandi ba presidents.Bavuga ko Mobutu yasize abana 56 !!!Yali imfizi z’igihugu.