Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu

ndanga_janvier_ni_uwo_ubanza_i_buryo_wambayer_agapira_k_umweru.jpg

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abakozi 13 b’Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 8 Werurwe 2021 BWIZA ifitiye kopi, bandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Mbyayingabo Athanase bamusaba gukemura ibibazo bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo, Ndanga Janvier; aho bamushinja ibyaha 6 birimo kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, kubateranya n’abaturage n’ibindi. Muri iyo baruwa baragira bati: […]

Sena yasanze RTDA yaragonze amategeko agena ingurane ku bimuwe mu byabo

Inteko Rusange ya Sena, kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 yasanze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwokorezi (RTDA) cyaragonze amategeko agena ingurane ikwiye ku baturage bimuwe mu byabo. Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku bugenzuzi bwihariye ku miterere y’ibikorwa byo kwimura […]

Impunzi zaturutse muri Libya zakingiwe Covid-19

gashora2.jpg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 cyatangiye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Covid-19 mu nkambi z’impunzi, ikaba yahereye mu y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi zaturutse muri Libya ndetse n’abakozi bayikoreramo. Ni ku munsi wa 6 w’ikingira ku rwego rw’igihugu, aho abamaze gukingirwa muri rusange barenga 220,000 kuva iki gikorwa cyatangira tariki […]

Abashinja Guverineri wa New York ihohotera rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera

Umugore wa gatandatu yashinje Guverineri wa New York, Andrew Cuomo kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’imyitwarire idakwiye, avuga ko uyu muyobozi yamukozeho mu buryo budakwiye aho yari atuye mu mwaka ushize. Ikinyamakuru Times Union, cyo mu mujyi wa Albany muri Leta ya New York, cyavuze ko iki kirego cyatanzwe n’umukozi wa guverineri utatangajwe amazina. […]

Myanmar: Umubikira yashimwe na benshi ku bw’igikorwa kidasanzwe yakoreye mu maso y’abapolisi

Umubikira witwa Ann Rose Nu Tawng wo mu gihugu cya Myanmar [cyangwa Burmanie], yashimwe na benshi nyuma y’igikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora ubuzima bw’abana bato bashoboraga guhutazwa na Polisi ubwo yavudukanaga abigaragambya. Ifoto y’uyu mubikira wari wambaye ikanzu y’umweru, apfukamye imbere y’abapolisi bo mu gatsiko kahiritse ubutegetsi asa n’uterana na bo amagambo, ikomeje guca ibintu […]

Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina yazanywe mu Rwanda ashutswe

Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangaje ko rwasanze paul Rusesabagina uregwa ibyaha birimo iterabwoba. yarazanywe mu Rwanda ashutswe kuko yinjiye mu ndege yamuvanye i Dubai ku bushake bwe ariko akisanga ageze aho atateganyaga kujya. Ni mu isomwa ryo kuwa 10 Werurwe 2021 ku myanzuro ku nzitizi zari zatanzwe na Rusesabagina n’abunganizi be, avuga ko yashimuswe akajyanwa […]

Huye: Inkende yagaragaye yapfiriye mu kagozi nk’iyiyahuye

dr_imanishimwe.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2021, kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye hagaragaye inkende y’icyana yapfiriye mu kagozi (k’icyuma), imanitse hejuru ku gisenge nk’iyiyahuye. Amakuru aturuka ku banyeshuri baba muri iyi kaminuza, avuga ko byabaye muri iki gitondo ubwo iyi nkende yakiniraga n’izindi hejuru ku gisenge cya sitade. Aba banyeshuri […]

RDC: Ingabo z’u Burundi zabonwe muri Kivu y’Amajyepfo

Ishyirahamwe ryo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavuze ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ingabo z’u Burundi zikomeje kugaragara muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara. Itangazo iri shyirahamwe ryitwa MSV (Mouvement de SolidaritĂ© aux Victimes de la Guerre de Moyens et Hauts Plateaux d’ltombwe) riheruka gusohora, rivuga […]

Umugore yiyemeje gufata intwaro ajya mu ishyamba ashaka kwihorera kuri FDLR

Umugore wiswe Faida wo muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu birometero bikeya uvuye muri Teritwari ya Masisi, yahishuye ko yafashe icyemezo cyo gufata intwaro akajya mu ishyamba afite intego yo kwihorera ku nyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR ashinja kuba zaramukoreye ibya mfura mbi. Faida avuga ko yafashwe […]

Impamvu abagore batwite n’abonsa batemerewe urukingo rwa Covid-19

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiratangaza ko ababyeyi batwite n’abonsa, batari mu bagomba guhabwa urukingo rwa Covid 19 mu buryo bwihutirwa bitewe nuko nta bushakashatsi bwakozwe kuri ibyo byiciro. Ni mu gihe ababyeyi bari muri ibi byiciro, bavuga ko bifuza ko haboneka inkingo za Covid 19 zahabwa ababyeyi bo muri ibyo byiciro kandi ntibibagireho ingaruka. […]

Centrafrica: Ingabo za leta n’abazifasha barashinjwa gukoresha intwaro zitemewe

Ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Centrafrica, CPC rirashinja ingabo za leta n’izindi zizifasha gufata nabi abaturage no gukoresha intwaro zitemewe (armes non conventionnelles) mu bice zigenda zigarurira byahoze mu maboko y’inyeshyamba, ibirego Guverinoma y’iki gihugu yateye utwatsi igasaba CPC kugaragaza ibimenyetso. Umuvugizi wa Guverinoma ya Centrafrica, Ange Maxime Kazagui, kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko icyo […]

Rubavu: Hangijwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k’asaga Frw miliyoni 200

img-20210310-wa0007.jpg

Ku wa Kabiri Tariki ya 09 Werurwe, mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro k’abarirwa muri Frw miliyoni 200. Ibiyobyabwenge byangijwe bingana n’ibiro 1,800; birimo urumogi rungana n’ibiro 1,550 n’inzoga ziganjemo Kanyanga. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko biriya biyobyabwenge byangijwe ari ibyagiye bifatwa mu […]

Minisitiri w’Ingabo yirukanye abasirikare 41 barimo ba Su-Ofisiye

rdf1.png

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Hon. Maj. Gen. Albert Murasira aherutse kwirukana abasirikare 41 bari ku rwego rw’abato ndetse na ba Su-Ofisiye. Bigaragara mu Igazeti ya Leta No. 07 yasohotse tariki ya 1 Werurwe 2021 mu iteka rya Minisitiri No. 001/MINADEF/2021 ryo ku wa 25/02/2021 “ryirukana ba su ofisiye n’abasirikare bato mu ngabo z’u Rwanda.” […]

FC ZĂĽrich yasabye Lague Byiringiro kuyisura, yemera kuzamwishyurira ibyo azakenera byose

Ikipe ya FC ZĂĽrich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi, yatumiye rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, imusaba kuzayisura i ZĂĽrich mu gihe cy’iminsi 10. Saa yine n’iminota 20 z’itariki ya 03 Werurwe, BWIZA yanditse inkuru ivuga ko https://bwiza.com/?League-Byiringiro-yabengutswe-na-FC-Zurich-iri-mu-zikomeye-mu-Busuwisi Icyo gihe amakuru yavugaga ko uyu musore usanzwe akinira APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ agomba […]

Abadepite batoye itegeko rishyiraho ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isanzure

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa 9 Werurwe 2021 batoye itegeko rishyiraho ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, RSA (Rwanda Space Agency). Inteko ivuga ko icyerekezo cy’u Rwanda muri gahunda y’ubumenyi bw’isanzure ari ukuba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu, kugera ku mutekano uhagije w’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga mu by’isanzure no kongerera igihugu icyizere ku […]

IGP Munyuza yasabye Abapolisi boherejwe muri Sudani y’Epfo kutazinuba abaturage

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda biteguraga kujya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo kwirinda kuzinuba abaturage baho, no guseka ibyo bazahabona batazaba bamenyereye mu muco Nyarwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe ni bwo IGP Dan Munyuza […]

Gitifu w’Umurenge wa Kigali yakubitiwe i Karama

15d67e697902609baf1f1a7d792fbae40niyibizi_jean_claude_umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_nyagihanga.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude yakubiswe n’insoresore ubwo yari mu kazi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama (IDP Model Village Karama). Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Gitifu Niyibizi yari mu kazi yasabye umwe mu bakobwa kwambara agapfukamunwa, aramusuzugura ndetse aranamutuka nk’uko ababibonye babivuga. Uyu muyobozi yagerageje gushyira uyu mukobwa […]

FC Porto y’abakinnyi 10 yarijije Cristiano Ronaldo na bagenzi be

Ikipe ya Juventus ya Cristiano Ronaldo yasezerewe muri UEFA Champions league itarenze 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsinda FC Porto yo muri Portugal ibitego 3-2. Igitego cyo ku munota wa 115 w’umukino cya Sergio Oliveira cyari gihagije ngo Porto y’abakinnyi 10 isezerere Juventus ya Ronaldo. Iyi kipe yo muri Portugal yakinnye igice cya kabiri hafi ya […]

Umunyamakuru wari wafungiwe mu rubanza rwa Idamange yarekuwe

Mu ijoro ryacyeye, uyu munyamakuru ukuriye ikinyamakuru kigenga, Umurabyo, Nkusi Uwimana Agne ni bwo yarekuwe, nk’uko umwe mu nshuti ze yabibwiye BBC. Ku wa kabiri, umucamanza warimo asoma umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Idamange, yategetse ko Uwimana Agnès afatwa agafungwa. Umucamanza yamushinje gufata amajwi mu rukiko kandi babibujije, Uwimana we yavugaga ko ayo mabwiriza yatanzwe […]

Perezida Magufuli yaba arembeye muri Kenya

Igitangazamakuru Nation cyo muri Kenya mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Werurwe 2021 cyaraye gitangaje ko umwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika arwariye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya. Nation yirinze gutangaza amazina y’uyu muyobozi “kubera ko abayobozi muri guverinoma banze kwemera” ko uyu koko yaba arwaye. Ku rundi ruhande, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi […]

Amafoto: Perezida Tshisekedi yatunguye umufasha we ku munsi w’amavuko

fatshi1.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 9 Werurwe 2021 yatunguye umufasha we Denise Nyakeru ku munsi we w’amavuko. Nk’uko Radiyo Top Congo yabitangaje, Perezida Tshisekedi yagiye kwihisha inyuma y’urugi mu biro by’umufasha we maze amusangamo, amuha impano zirimo indabo nyuma barahoberana buzuye ibyishimo. Ni igikorwa cyashimishije Denise Nyakeru, maze […]