RDC: Hagiye gutangizwa ubukangurambaga bwiswe “U Rwanda rwagutwaye iki?”

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hatagiye gutangizwa ubukangurambaga bwiswe, U Rwanda rwagutwaye iki? Bugamije kurushaho gukangurira urubyiruko rw’Abanyekongo n’Abanyarwanda kurushaho kubana mu mahoro n’ubwumvikane.

Gahunda yo kwigisha no gukangurira abantu benshi yiswe PMVS (Programme Multisectoriel de Vulgarisation et Sensibilisation) yatangije igikorwa cyo gusura ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kureba ko umunsi umwe iki gihugu cyazamurikira ibindi kandi kikabaho mu bwumvikane.

Kuri uyu wa Kane, itariki 11 Werurwe 2021, itsinda ry’intumwa za PMVS ziyobowe n’umuhuzabikorwa wayo ku rwego rw’igihugu, Ludovic Kalengayi, ryakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, aho mu byo baganiriye harimo gushaka ingamba zafatwa mu kurushaho gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati ya RDC n’u Rwanda mu nyungu z’iterambere ry’ibihugu byombi.

Kuri Kalengayi nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga, ngo intego z’iyi gahunda ayoboye ni ukwigisha no gushishikariza urubyiruko rw’ibi bihugu byombi kugirana ubufatanye mu guteza imbere amahoro n’iterambere ryabyo.

Kalengayi ati “Iyo ibibi bitubayeho, kiba kiri muri twe, tuba indorerwamo y’ibidukikije. PMVS irashaka amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda. Ibikorwa byacu bifite intego imwe nyamukuru: guhanga udushya no gushimangira kubana bya kivandimwe hagati y’ibihugu byombi dutanga urwego rwo kungurana ibitekerezo hagati y’urubyiruko rwo muri ibi bihugu byombi”.

Mu rwego rwo guha agaciro iki gikorwa kigamije guca burundu umwuka w’amacakubiri hagati ya RDC n’u Rwanda, L. Kalengayi yatangaje ko hagiye gutangizwa ubukangurambaga bwiswe “Rwanda asala yo nini?” cyangwa “u Rwanda rwagutwaye iki?”

Yakomeje agira ati “Ni ubutumwa bw’ingenzi bwo gukangura umutimanama w’urubyiruko. Tugomba kuba hamwe kuko twakatiwe urwo kubana.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega, yakiriye neza iyi gahunda ya PMVS ndetse ntiyazuyaza gutangaza ko akunda igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byemejwe na Kalengayi.

Ambasaderi Karega yagize ati “ Nize hano. Muri ishema ry’ejo. Uyu munsi mufite perezida ushaka iterambere. Ni ngombwa kubyungukiramo.”

Ibi bije nyuma y’aho mu mwaka ushize Ambasaderi Karega yatangiye kujya agirana ibibazo na bamwe mu Banyekongo bamuziza ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter bunyomoza amakuru y’umuhanga mu mateka, Benjamin Babunga, yavugaga ku bwicanyi bwakorewe Abakongomani mu gace ka Kasika gaherereye muri Teritwari ya Mwenga, tariki ya 24 Kanama 1998.

Kuva icyo gihe Ambasaderi Karega yatangiye kwibasirwa n’aba Banyekongo biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Martin Fayulu kugeza n’aho bategura imyigaragambyo isaba ko yirukanwa muri Congo ariko biba impfabusa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *