Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC yeguye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo, Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Werurwe 2021, yatangaje ko atakibarizwa mu ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie)ryahoze ku butegetsi riyobowe na Joseph Kabila, ndetse no mu ihuriro FCC (Front commun pour le Congo) ry’amashyaka ashyigikiye uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Bwana Matata Ponyo yavuze ko iki cyemezo yagifashe ku mpamvu ze bwite.

Abinyujije kuri twitter yagize ati: “Kubera impamvu zanjye bwite, natanze ukwegura kwanjye muri PPRD na FCC. Ndashimira Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange kuba yaranyemereye gukora imyaka igera kuri 12 muri PPRD no gukora imirimo ya minisitiri w’imari na minisitiri w’intebe”. yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.

Matata Ponyo yayoboye Guverinoma ya RDC kuva ku itariki 18 Mata 2012 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2016. Ni Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’ikigo cy’ibitekerezo cyitwa Congo Challenge ndetse akaba umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta (Mapon Foundation) utera inkunga ibikorwa by’urukundo. mu nzego z’ubuzima, uburezi n’iterambere ry’abaturage kuva 2017.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC yeguye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
    Ariko karasi utingo ntavangura ryariri mu Rwanda ndumiwe koko harya abatutsi bigaga bari bangahe niyo bigagase bakoragiki subwarimu harya abatutsi kubwawe ntibicwaga uti nibwongo wishimaga ubu ntabyishimo ngo nkibyicyo gihe ndumiwe.

  2. Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC yeguye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
    Ariko karasi utingo ntavangura ryariri mu Rwanda ndumiwe koko harya abatutsi bigaga bari bangahe niyo bigagase bakoragiki subwarimu harya abatutsi kubwawe ntibicwaga uti nibwongo wishimaga ubu ntabyishimo ngo nkibyicyo gihe ndumiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *