Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, wari umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Marcah Caroline. Marcah asanzwe ari umunyamakuru wa Spark TV , byamenyekanye ko ari mu rukundo na Katamba ubwo yagiraga isabukuru y’amabuko, uyu mugabo akayishoramo atari make. Muri ibi birori, Marcah we yavuze ko ” Katamba yambwiye ko agiye kungurira ibyo kurya, mpageze nsanga aba bantu bose. Turi inshuti bisanzwe.” Katamba we si uku abivuga. Ati ” Ni inshuti yanjye, ndamukunda nifuza ko twakomezanya. None gukunda ni icyaha? Igihe nikigera tuzabishyira ku mugaragaro nk’uko ibi byagenze.”” Kuri ubu Katamba ntakiri kumwe na Fille, gusa ngo bafatanya kurera n’ubwo Katamba we avuga ko uyu Munyarwandakazi ari inshhuti ye y’ibihe byose. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


