capture-43.png

Umunyarwandakazi Kamaliza ku rutonde rwa FORBES

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Isabelle Kamaliza ari ku rutonde rw’ikinyamakuru cyo muri Amerika, FORBES ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa mu gufasha abarwayi.

Ni urutonde rw’abagore 8 ba mbere muri Afrika, baranzwe n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi cyane abari mu bibazo bakeneye gufashwa.

Mu kiganiro na BBC, Kamaliza ati byaradushimishije. Ati ” Byaradushimishije kandi natwe bitwongerera imbaraga. Twarishimye kuba ari twe banyarwanda bahisemo. Turashima Imana.”

Isabelle Kamaliza yashimwe kubera ikigo ciwe ‘SolidAfrica’, kigemurira abarwayi badashobora kwifungurira mu bitaro bine mu Rwanda ari byo: CHUK, Muhima, Kibagabaga na Masaka.

Kamaliza avuga ko ngo bagaburira abantu 900 ku munsi (inshuro eshatu) mu gihe bari batangiye bagaburira batanu gusa.

capture-43.png
Kamaliza Isabelle/ BBC

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *