Nongeye kubizeza ko ntazigera mbateguha cyangwa RPF_Minisitiri Gatabazi abwira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri Mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianey, yijeje Perezida wa Repububulika Paul Kagame kutazigera amuhemukira cyangwa ngo ahemukire umuryango FPR Inkotanyi, nyuma y”icyizere kigeretse ku kindi” yagiriwe.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, agira Gatabazi Jean Marie Vianey wari usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yasimbuye Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora iriya Minisiteri, nyuma yo gusimbuzwa Kaboneka Francis mu Ukwakira 2018.

Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu abinyujije kuri Twitter ye, yijeje umukuru w’igihugu ko atazigera amuhemukira cyangwa ngo ahemukire umuryango FPR Inkotanyi.

Yagize ati: “Ni ukuri mbashimiye mbikuye kumutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira cyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.”

“Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa RPF. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

Mu bandi bahawe imirimo mishya barimo Habitegeko François wari umaze igihe kirekire ari Meya w’akarere ka Nyaruguru; wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Munyantwari Alphonse.

Habitegeko nyuma yo gushimira umukuru w’igihugu ku cyizere yamugiriye, yamwijeje “kuzakorana umwete, umurava, n’ubunyangamugayo”.

Mme BĂ©ata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Soraya Hakuziyaremye wagizwe Guverineri Wungirije wa BNR, we yijeje umukuru w’igihugu ko azakorana inshingano yahawe ‘ubwitange’ n’ubushobozi bwe bwose.

Ni na ko bimeze kuri Mme Soraya Hakuziyaremye wijeje umukuru w’igihugu kuzatanga ibyo afite byose kugira ngo asohoze neza inshingano yahawe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *