Kiliziya ntiyaha umugisha umubano w’abahuje ibitsina, Imana ntiha umugisha icyaha – Vatican

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Werurwe, Vatican yatangaje ko Kiliziya Gaturika idashobora guha umugisha gushyingirana kw’abahuje ibitsina kubera ko ngo Imana itaha umugisha icyaha.

Ibiro bya Orotodogisi ya Vatikani, Itorero ry’inyigisho z’ukwemera, byatanze iki cyemezo mu gusubiza ku mugaragaro ikibazo cyerekeranye no kumenya niba abayobozi ba Kiliziya Gatolika bashobora guha umugisha gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Igisubizo cyatanzwe mu nyandiko y’amapaji abiri, cyashyizwe ahagaragara mu ndimi zirindwi kandi kikemezwa na Papa Fransisiko ubwe, cyaje gihakana nk’uk tubikesha Euronews.

Iri teka ryatandukanyije kwakira no guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina mu itorero, aho bakiriwe ariko ibyo gushyigikira gushyingiranwa kwabo ntiribikozwa.

Vatican ikomeje kwemera ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye bagomba kubahwa kandi bagafatwa kimuntu, ariko igashimangira ko kuryamana kwabo guhabanye no gushaka kw’Imana.

Inyigisho Gatolika zivuga ko gushyingirwa, kubana kw’igihe kirekire hagati y’umugabo n’umugore, ari bimwe mu migambi y’Imana kandi kugamije kurema ubuzima bushya.

Vatican yagize iti “Imana ntijya kandi ntishobora guha umugisha icyaha: Iha umugisha umuntu w’umunyabyaha, kugirango amenye ko ari mu mugambi wayo w’urukundo kandi yemere guhinduka na we.”

Kuva rero gushyingirana kw’abahuje ibitsina kutari muri uwo mugambi w’Imana, ntigushobora guhabwa umugisha na kiliziya nk’uko igisubizo cya Vatican gikomeza kivuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *