Fredia “The Cheetah” Gibbs yavutse ku itariki 08 Nyakanga 1963, ni Umunyamaerikakazi w’Umwirabura ufatwa nk’umugore wa mbere uteye ubwoba ku Isi wahoze ari umukinnyi w’imikino njyarugamba ya Karate, Kickboxing na Boxe, wabigize umwuga witabiriye amarushanwa mpuzamahanga kuva mu 1975 kugeza mu 2005. Gibbs yabaye uwa mbere ku Isi mu marushanwa ya ISKA (International Sport Karate Association), WKA (World Kickboxing Association ), na WKF (World Karate Federation). Mbere yo gutangira guhatana mu marushanwa ya Kickboxing, yegukanye imikandara mpuzamahanga muri Tae Kwon Do, kandi yari umukinnyi mwiza wa Basketball, umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse anakina filimi.

Gibbs yanditse amateka ubwo yabaga umugore wa mbere w’umwirabura w’Umunyamerikakazi witabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Kickboxing. Yaje guhabwa izina ry’Umugore wa mbere uteye ubwoba ku Isi (Most Dangerous Woman in the World) mu 1994 nyuma yo gukubita Umufaransakazi wari uwa mbere ku Isi muri Kickboxing witwa Valérie Wiet-Henin mu mukino wabereye San Jose muri California.
Kuva ubwo yabaye umwe muri ba champions b’ibihe byose, ndetse akomeza kuba icyitegererezo mu mukino wa Kickboxing. Kuva mu 1991 kugeza mu 1997 Gibbs yatsinze imikino 16 nta n’umwe atsinzwe, kandi muri iyo mikino igera kuri 15 yayitsinze kuri KO, abasha kwegukana imikandara itatu mu marushanwa mpuzamahanga.

Yahatanye kandi mu bahatanira umwanya wa mbere mu bakinnyi b’abateramakofe (Boxe) babigize umwuga kuva 1997 kugeza mu 2005 afite atsinda inshuro 9 atsindwa 2, anganya 1.
Ubuto bwe
Fredia Gibbs yavukiye mu gace ka Chester muri Pennsylvania, ku ishuri ahabwa akabyiniriro ka “The Cheetah”, inyamanswa ya mbere ku Isi mu muvuduko ijya gusa nk’ingwe, kubera ukuntu yirukankaga mu marushanwa yo gusiganwa. Ishuri rya Chester High School ryise ikipe yaryo yo gusiganwa ku maguru “Chester’s Cheetahs” biturutse kuri Gibbs.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Gibbs yagiye kwiga muri Kaminuza ya Temple muri Philadelphia kuri buruse akesha ubuhanga yari afite mu kwiruka no mu mukino wa Basketball. Yakomereje muri Kaminuza ya Cabrini nabwo kuri buruse ya Basketball, aharangiriza n’amanota meza mu bijyanye na Marketing.
Yaje gutumirwa mu kigo cy’imyitozo cy’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball y’Abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Colorado ngo agerageze ko yahabwa umwanya mu ikipe y’igihugu y’abagore ariko abivamo mu cyiciro cya kabiri cy’igeragezwa.

Ntibyarangiriye aho ariko yahise ajya mu Budage gukina Basketball nk’umukinnyi wabigize umwuga, muri season imwe atsinda amanota 30, rebounds 15 ndetse atanga assists 10.
Gibbs muri Karate
Gibbs yatangiye kwitoza karate mu cyiciro cya Jeet Kune Do/Aikido mu ishuri rya Quiet Storm Martial Arts School riherereye aho yavukiye muri Chester, Pennyslvania. Yize uyu mukino njyarugamba ashaka kwiyubakira icyizere bitewe n’uko yakundaga gusererezwa n’abanyeshuri bagenzi be.

Yatojwe n’abarimu bakaze akomeza kwitoza no guhatana binyuze muri iri shuri rya Quiet Storm kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza aba uwa mbere inshuro eshatu ku rwego rw’Isi muri Tae Kwon Do nyuma yo kurangiza muri Cabrini, bwa nyuma atsindira umwanya wa mbere ku isi akaba yari amaze gutsindira Umunya Puerto Rico wari uwa mbere ku Isi mu gace ka St Petersbourg, muri Florida. Muri ibi bihe ubwo yatsindiraga imidari mu mikino njyarugamba ariko akomeza kwitwara neza muri Basketball no mu gusiganwa ku maguru.
Gibbs muri Muay Thai kickboxing
Mu 1990, nyuma yo kwimukira muri North Hollywood, muri California, Gibbs yatangiye kwitoza Kickboxing muri Jet Kickboxing Training Center atozwa na Rubin Urquidez na David Krapes. Nyuma yagiye kwitoza Kickboxing y’umwimerere ikomoka muri Thailand izwi nka Muay Thai Kickboxing yigishwa n’abarimu bakomoka muri Bangkok muri Thailand, Sur Puk na Saekson Janjira bo mu ishuri rya Muay Thai Academy of America muri North Hollywood.

Uwari manager we muri uyu mukino yari Felice Levair. Mu bantu bari baramutoje karate harimo na nyirarume witwa William Groce, Gibbs avuga ko ari we wamwinjije mu mikino njyarugamba kugirango ajye yirwanaho aho guhora akizwa n’amaguru igihe cyose asagariwe, dore ko yari azi kunyaruka.
Muri Kickboxing nk’uko twabivuze haruguru yatsinze imikino 16, ntiyatsindwa n’umwe anganya umwe harimo KO 15. Ubwo kandi umukino umwe yanganyije yari yahuye n’umugabo mu mukino wasaga nk’imurika. Yakubise uwari umugore wa mbere ku Isi, Valerie Henim amutsinda kuri KO mu 1994 ahita aba uwa mbere ndetse anahabwa akabyiniro k’Umugore wa Mbere uteye Ubwoba ku Isi.
Umuteramakofe wabigize umwuga
Mu 1997, nibwo Gibbs yatangiye iteramakofe nk’umukinnyi wabigize umwuga. Yatsinze imikino 9, atsindwa 2 anganya 1, harimo KO 2. Mu mukino wa mbere yakinnye ku itariki 23 Mutarama 1997, yahuye na Maria Fortaleza Recinos bakina round 4. Bitewe no gutegura nabi, Gibbs yatangiye guhatanira umwanya wa mbere ahura na Leah Mellinger mu gihe yari arimo aranafata amashusho ya filimi yiswe Knockout.
Gahunda zo gukora filimi zirimo ingendo za hato na hato hirya no hino mu gihugu kuva Los Angeles kugera muri Atlantic Cuty, New Jersey, zatumye Gibbs atsindwa umukino we wa mbere. Gibbs yavuze ko gutsindwa na Mellinger byatumye yumva akwiye gukaza imyitozo mbere yo kugaruka mu rugendo rwo guhatanira umwanya wa mbere.

Ku itariki 15 Mutarama 1999, Gibbs yatsindiye Hannah Fox (wari utsinzwe bwa mbere) mu mujyi w’iwabo wa Las Vegas yari akunzwemo cyane, nyuma yo gutera amakofe muri round 6 zose mu mukino werekanwaga imbonankubone kuri ESPN.
Ku itariki 16 Ugushyingo 2001, yahanganye n’uwari umukinnyi wa mbere ku Isi mu iteramakofe w’umugore, Sumya Anani, wari warakuyeho uwahoze ari champion witwa Christy Martin. Gibbs na Anani barwanye round 10 banganya birangira ikamba rya WIBA (Women’s International Boxing Association) ribuze uryegukana.
Aba bongeye gusakirana ku itariki 28 Mata 2003, ariko Gibbs atsindirwa kuri round ya 2 nyuma yo kuvunika ukuboko kw’iburyo bigatuma Anani yegukana ikamba. Yemeye itsinzwi agira ati “ Naje niteguye gutsinda uyu murwano, ariko Sumya ni indwanyi ikomeye kandi ntabwo nari niteguye kurwana nawe nkoresheje akaboko kanjye k’imoso gusa.” Nyuma y’uyu mukino, Gibbs yatangaje ko asezeye muri Boxe.
Dore amarushanwa yose yagiye yegukana
1986–1988 3-time World Tae Kwon Do Champion
1994–2001 ISKA World Kickboxing Champion (2 defenses)
1995–1999 WKA World Kickboxing Champion (2 defenses)
1996–2000 WCK World Kickboxing Champion (2 defenses)
2015–2016 Featured in Orange County Black History Heritage Parade
2015 Hall of Fame Inductee for Basketball at Chester High School
2016 AOCA Awakening Outstanding Contribution Award
2016 Hall of Fame Inductee for Track & Field at Chester High School
2016 yagizwe umikinnyi w’imikino ngororamubiri w’umwirabura w’umunyamerikakazi w’ibihe byose
2018 Yahawe icyubahiro nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’abagore mu mateka ya Philadelphia, mu muhango wabereye muri Kaminuza ya Temple muri Philadelphia, ku ya 18 Kanama 2018.
2018 kandi yahawe na Meya wa Pennsylvania na Njyanama y’Umujyi urufunguzo rw’Umujyi yavukiyemo wa Chester, ku itariki 11 Nyakanga 2018
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


