Umutoni Naomi wari Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari ahagarariye abanyeshuri bagenzi be (Cepine), yitabye Imana ejo ku wa Kabiri.
Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa yamenyekanye mu gitondo cy’Ejo ku wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, mbere yo kwemezwa n’Ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (URSU).
Iri huriro kuri Twitter ryagize riti: “Ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ribabajwe cyane no gutakaza Umutoni Naomi, yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri wa Marketing, muri CBE mu ishami [rya Kaminuza] rya Gikondo ndetse yari anahagarariye bagenzi be.”
URSU yunzemo iti: “Buri gihe uzahora mu mitima yacu, ruhukira mu mahoro Naomi.”
Nyakwigendera Umutoni uretse kuba yari umuyobozi (Cepine) w’ishuri yigagamo, hagati ya 2018 na 2019 yanabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami rya Nyagatare, aho we na bagenzi be bize umwaka wa mbere mbere yo kwimurirwa i Gikondo.
Iri huriro ryatangaje ko Umutoni Naomi yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike, rimwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

22 Responses
Umutoni Naomi wari Cepine muri UR yitabye Imana
Iri jambo “cepine” rikunda gukoreshwa ariko uburyo rikoreshwamo sibwo. Abarikoresha barikomora ku mpine CP (Chef de Promotion/Cheftaine de Promotion) bakarikoresha bashaka kuvuga uw’igitsina gore.
Nk’uko bigaragara nyamara mu magambo arambuye yaba ku gitsina gore no ku gitsina gabo hakwiye gukoreshwa CP mu mpine.

Uwiteka amwakire mube kandi aruhukire mu mahoro

Imwakirane impuwe kandi azadusabire kuko agiye tukimukeneye

Imana niyo izi Impamvu yabyemeye akomeze kuruhukira mu mahoro

Yooo!Mbega umwana utubabaje!

We live in Crazy World

Bibaho !!!!!!!!
Ruhukira mumahoro

R I P????????????????????????????????????????????????????????????????

Iri jambo Cepine rikoreshwa n’abanglophones barindagiye batumva na gake mu gifaransa

Yooo Imana imwakire mubayo kdi ikomeze abasigaye.agiye twaritukimukeneye ariko uwiteka yamukunze kuturasha

Imana ikwakiremubayo Naomin nituzakwibagirwa.