Ntabwo umuturage yaba umupagasi wa leta, niyo igomba kuba umupagasi we – Dr Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Dr. Christopher Kayumba, washinze ishyaka RPD (Rwanda Platform for Democracy) asanga leta ikwiye kuba umukozi w’abaturage aho kuba umubyeyi w’abaturage.

Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.TV na Bwiza.com kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’umunsi umwe atangaje ku mugaragaro ishingwa ry’iri shyaka rije ryiyongera ku yandi akorera mu Rwanda nubwo ritarandikwa.

Mu bintu avuga ko iri shyaka rizashyira imbere, harimo guteza imbere umuturage nk’isoko y’ubukungu bw’igihugu kuko ari we ukora.

Avuga kandi guteza imbere ubukungu bushingiye ku baturage binyuze mu makoperative yabo n’ubucuruzi bwabo, aho kwibanda cyane ku mishinga minini.

Dr Kayumba, uvuga ko usibye gukora itangazamakuru no kuba umwarimu muri kaminuza nta rindi shyaka yigeze abamo, avuga ko leta ikwiye kuba umukozi w’abaturage aho kuba umubyeyi w’abaturage.

Ati “ umuturage niwe utanga ubuyobozi bwose. Ntabwo rero umuturage yaba umupagasi wa leta, leta niyo igomba kuba umupagasi w’umuturage.”

Itangazo ry’amapaji atatu Dr Kayumba yageneye itangamakuru n’Abanyarwanda kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Werurwe 2021, rivuga ko iri shyaka ryashinzwe kugira ngo ritange umusanzu ndetse rinateze imbere ubwisanzure, demokarasi, umutekano, n’amahoro arambye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, itariki 18 Werurwe saa tanu z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda nk’uko iri tangazo ribivuga, ari bwo ishyaka RPD rizagirana ikiganiro n’itangazamakuru binyuze kuri facebook.

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye hano hasi

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *