Abaturage babiri bari mu myigaragambyo bishwe ubwo bahanganaga n’abasirikare ba FARDC kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Werurwe, mu gasantere k’ubucuruzi gaherereye ahitwa Marabo, muri Teritwari ya Irumu mu majyepfo ya Bunia.
Umuyobozi w’aka gace yavuze ko urubyiruko rwari rwarakaye rwigaragambyaga rwamagana itabwa muri yombi ry’abasivili 10 bari bafashwe n’abasirikare mu gace ka Nyakasate, gaherereye muri Gurupoma ya Mayalibo. Abo baturage batawe muri yombi bakekwagaho gukorana n’umutwe wa FPIC.
Abatawe muri yombi bahise boherezwa Marabo mu kigo cya gisirikare nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Ibi rero nibyo byarakaje abaturage ba Marabo biganjemo urubyiruko, batangira kwigaragambya basaba ko abo bantu bafashwe, bo bemeza ko ari inzirakarengane, barekurwa.
Mu rwego rwo kugerageza kuburizamo iyo myigaragambyo, abasirikare barashe, umwe mu bigaragambya afatwa n’isasu ahita apfa, undi apfa nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu, aho bikekwa ko yari afite ikibazo cy’umutima.
Amakuru aturuka aha avuga ko ibikorwa by’ubucuruzi byahungabanye muri centre ya Marabo, ndetse urujya n’uruza ku muhanda RN 27 rwahagaze kubera ko umwuka utaraba mwiza muri iyi zone.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imirambo y’abapfuye yari ikiri aho bapfiriye, abaturage bari gusaba igisirikare kubashyingura.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


