Tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Umwami w’Abazulu, Goodwill Zwelithini wari ufite imyaka 72 y’amavuko yatanze azize indwara ya diyabete (diabetes).
Ni inkuru y’incamugongo abatuye mu Ntara ya Kwa Zulu Natal bari bakiriye, kuko abenshi byarabagoye kwakira ko Umwami wabo wari umaze imyaka 52 abayobora yatanze.
Ikiriyo cyatangiye kuva ku munsi Umwami Zwelithini yatangiyeho ariko by’umwihariko imbaga nyamwinshi yaturutse muri iyi Ntara yateraniye ku ngoro ye iherereye mu gace ka Nongoma kuri uyu wa 17 Werurwe 2021.

Muri iki kiriyo, habaye imigenzo itandukanye irimo imbyino n’indirimbo nk’uburyo bwo guha icyubahiro Umwami watanze.
Cyagaragayemo abakobwa n’abagore bikinze utwenda tugufi ku maguru, gusa amabereye yabo nta kintu bayakinzeho, baririmba, babyina, berekeza aho imodoka ijyanye umugogo w’Umwami.
Hari abandi basore n’abagabo b’ibigango bagaragara bambaye impu z’ingwe, abandi bambaye ubusa hejuru; bafite ingabo, amacumu n’inkoni; bagenda inyuma y’aba bagore n’abakobwa, na bo basezera ku mwami wabo mu ndirimbo, mu mbyino no mu gisa n’ibyivugo.




Umwami Zwelithini asize abagore batandatu n’abana barenga 28. Umuhango wo kumushyingura wabaye ejo tariki ya 18 Werurwe 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


