1d1a23eb28ebf9495ac446f3dfeaed.jpg

Meddie Kagere yageze mu mwiherero w’Amavubi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura Mozambique.

Kagere yaje gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino wa Mozambique uzabera i Kigali tariki ya 24 Werurwe ndetse n’uwo bazahuramo na CamĂ©roun tariki ya 30 Werurwe.

Ni imikino yombi yo mu itsinda F iri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kizabera muri Caméroun.

Kagere yaraye ageze mu Rwanda ku muhoroba w’ejo, ahita yerekeza i Nyamata aho Amavubi arimo gukorera umwiherero.

Uyu rutahizamu yahise yishyira mu kato mu gihe ategereje ibisubizo bya Coronavirus, ndetse akaba azatangira imyitozo nyuma y’uko ibisubizo bisohotse.

Ku munsi w’ejo kandi Amavubi yakiriye Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden, waje nyuma Haruna Niyonzima, Nirisarike Salomon na Rubanguka Steve bageze mu Rwanda mbere.

Biteganyijwe ko umuzamu Emery Mvuyekure wa Tusker FC yo muri azagera mu Rwanda kuri iki Cyumweru, mu gihe Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul batazaza bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo ziri mu bihugu bakinamo.

1d1a23eb28ebf9495ac446f3dfeaed.jpg

1f236ceab3d99a68fac6469e4b636f.jpg

3aa1e8f9ecc3345733a810dd5db263.jpg

de6b792119514671dde12688c2e070.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *