Ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, abakobwa 15 muri 28 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi, babonye itike yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma.
Ni mu birori byabereye kuri Hotel yitwa Roca Golf i Bujumbura.
Abakobwa 28 batoranyijwemo 15 hagendewe ku buryo batambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka n’uburyo basubije ibibazo bababjijwe.
Iri rushanwa rya Miss Burundi, ryongeye kubyutsa umutwe nyuma y’imyaka itatu ryari rimaze ritaba, ndetse risubukurwa rishyigikiwe n’umugore wa Perezida w’u Burundi, Angéline Ndayubaha.
Miss Burundi iri gutegurwa na ‘SS Entreprise’ ifatanyije n’Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’. Umugore wa Perezida w’u Burundi niwe muyobozi wa OPDAD.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi.

















