Umugore utamenyekanye amazina muri Ghana, yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yari agiye kugwa gitumo umugabo we bari bamubwiye ko ari kumuca inyuma. Uyu mugore yateze moto kibuno mpa amaguru, asaba umutwaye kunyaruka ngo afate umugore yari abwiwe ko nta kabuza ari kumwe n’umugabo we mu modoka. Umunyamakuru wo muri Ghana, Mabel Aku Banesseh yatangaje iby’aya makuru, avuga ko uyu mugore yaguye mu mpanuka. Yagize ati ” Umugore yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yirukankaga ajya Tema kureba umugore wari kumwe n’umugabo we mu modoka.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


