Imyaka 30 irashize Mobutu ahurije FPR na Leta ya Habyarimana i N’sélé

Sangiza iyi nkuru

Kuri iyi tariki ya 29 Werurwe 2021, huzuye imyaka 30 hashyizwe umukono ku masezerano ya N’sélé hagati ya Guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal ndetse n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Ni amasezerano yasinywe ku itariki ya 29 Werurwe mu 1991, nyuma y’amezi agera kuri atanu Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Uwari Perezida wa Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) Mobutu Sese Seko, ni we wari umuhuza hagati y’impande zombi.

Ku itariki ya 22 Ugushyingo mu 1990, ni ukuvuga nyuma y’ukwezi kumwe Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu binyuze mu gitero zagabye i Kagitumba, na mbere y’amezi atatu ngo ariya masezerano asinywe; ni bwo Zaire ya Mobutu yahamagaje bwa mbere ku meza y’imishyikirano intumwa z’impande zombi zari zihanganye mu ntambara.

Nyuma y’iki cyiciro cya mbere cy’imishyikirano yabereye i Goma mu Gushyingo 1990, Mobutu yongeye gutumiza FPR Inkotanyi na Guverinoma ya Habyarimana mu yindi mishyikirano yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, mu Ukuboza 1990.

Icyo gihe Intumwa za guverinoma y’u Rwanda zari zigizwe na Shamukiga Charles wari Konseye wa Luxembourg mu Rwanda, André Katabarwa wari Ambasaderi wa U Rwanda i Roma, Padiri Mahame wari umukuru w’Abayezuwiti mu Rwanda na Pasiteri Musabe wari umuyobozi wungirije muri Banki y’Umugabane wa Afurika.

Intumwa za FPR ku rundi ruhande zari zigizwe na Jacques Bihozagara, Patrick Mazimpaka, Pasteur Bizimungu na Jean Barahinyura.

Icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano cyateguwe i Dar-Es-Salaam muri Gashyantare mu 1991, mbere yo gushyira umukono ku masezerano ku ya 29 Werurwe 1991 i N’selé, mu nkengero z’Umujyi wa Kinshasa.

Amasezerano ya N’sélé yemeje ihagarika ry’imirwano hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda, yashyizweho umukono na Dr Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ku rwa FPR ashyirwaho umukono na Pasteur Bizimungu wari Komiseri w’inyandiko za FPR; wari kumwe na Maj Gen Paul Kagame wari Umuyobozi w’ingabo za FPR.

Ni amasezerano yasinywe impande zombi zidahuye imbonankubone, ahubwo babaga bari mu byumba bitandukanye, abahuza bakaza kuvugisha uruhande rumwe, bakajya no kuvugisha urundi ibyumvikanyweho bikandikwa.

N’ubwo amasezerano yasinywe, u Rwanda na FPR byakomeje kuregana kuba buri wese atubahiriza ibiyakubiyemo. Leta ya Habyarimana kandi yahise itangira imbwirwaruhame zerekana ko ayo masezerano ntacyo amaze.

Bimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda itakozwaga harimo kwirukana ingabo z’Abafaransa zari zimaze igihe mu Rwanda, kuko yavugaga ko nta shingiro bifite.

Nyuma y’uko u Rwanda na FPR binaniwe kubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano, byabaye ngombwa ko yimurirwa i Gbadolite muri Zaïre ku wa 16 Nzeri 1991 na Arusha muri Tanzania ku ya 12 Nyakanga 1992.

Perezida Mobutu na Perezida Nyerere wayoboraga Tanzania nibo bemejwe nk’abahuza muri iyo mishyikirano yarangiye tariki ya 4 Kanama 1993.

Ingingo zigize ayo masezerano zakomeje gutinzwa kuko zasaga n’izigabanya ubushobozi bwa Perezida Habyarimana n’ishyaka rye, kugeza tariki 6 Mata 1994 ubwo indege yari umutwaye yahanurwaga.

Amasezerano ya N’selé ari mu nyandiko nke Perezida Paul Kagame yashyizeho umukono, kuko muri gahunda zagiye ziyakurikira yahitagamo kohereza Pasteur Bizimungu cyangwa Col Alexis Kanyarengwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *