Ruhwa: Abapolisi b’Abanyarwanda n’Abarundi bari bakozanyijeho habura gato

Sangiza iyi nkuru

Urujya n’uruza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda ahazwi nko ku Ruhwa, kuva kuri uyu wa Gatatu nta muntu wari wemerewe kuhakoresha ajya cyangwa ava mu Burundi cyangwa mu Rwanda nyuma y’aho abapolisi b’ibihugu byombi baherutse kugirana ubwumvikane bucye ndetse bagashaka gukozanyaho.

[ad id=”44145″]

Intandaro y’uku kutumvikana hagati y’abapolisi b’Abarundi n’aba Banyarwanda bacunze imipaka ngo akaba ari camera zo gucunga urujya n’uruza ngo zari zigiye gushyirwa ku mupaka n’aba bapolisi b’u Burundi ariko batabivuganye na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abapolisi banze ko izo camera zishyirwaho bavuga ko batabanje kugishwa inama kandi umupaka Atari uw’u Burundi gusa ibihugu byombi biwuhuriyeho. Byatumye impande zombie zisa nk’izishaka gushyamirana abapolisi b’u Rwanda ngo bahita bahagarika akazi kuri uwo wa Gatatu.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko gushyiraho izo camera zireba abinjira n’abasohoka byatangiye no ku yindi mipaka u Burundi buhana n’ibindi bihugu, ariko akaba atumva impamvu ku ruhande rw’u Rwanda bitashoboka kandi zishyirwaho ngo zifashe mu guhanahana amakuru no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka y’u Burundi.

150902164731_burundi_police_spokes_512x288_bbc_nocredit
OP1 Pierre Nkurikiye

[ad id=”44145″]

Pierre Nkurikiye yakomeje avuga ko n’abapolisi b’u Rwanda bakorera ku mupaka bahanahana amakuru n’abari I Kigali bakoresheje ubuhanga bwa internet, akavuga ko bitumvikana ukuntu u Rwanda rwakanga iryo terambere ry’u Burundi.

Iyi nkuru dukesha urubuga UBMNews ikaba isoza ivuga ko impande zombi ziri kuganira kuri iki kibazo ngo gitorerwe umuti.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *