Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga, yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare ku nshuro ya mbere kuva yajya ku butegetsi muri Kamena 2020.
Yawambaye ubwo yagezaga ijambo ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrika, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2021.
Perezida Ndayishimiye usanzwe afite ipeti rya Major General (Maj. Gen.) yageze muri Repubulika ya Centrafrika ku wa 29 Werurwe 2021 ubwo yari yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Faustin Touadéra wabaye ejo hashize.
Ifoto yerekanaga Perezida Ndayishimiye yambaye umwambaro wa gisirikare ni iya kera, ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rimaze gufata ubutegetsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Amafoto: Perezida Ndayishimiye mu mwambaro wa gisirikare
Bwiza muraho, koko mwazadukoreye ubuvuzigi ku kimina cy’ abakozi bakora munzego z’ ubuvuzi cyitwa HSSMAG, ubu ntago bashobora kuguha inguzanyo, abo amasezerano y’ umurimo yasojywe ntibahabwa ubwizigame bwabo, mbega abantu barumiwe