Umwana w’imyaka 10 yasohoye igitabo cy’impapuro 67

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Rebecca Malkia Bashi, tariki ya 15 Werurwe 2021 yasohoye igitabo mbarankuru (novel) gifite impapuro 67. Iki gitabo cy’uyu mwana uba muri Mali cyitwa “The Magic Bracelets” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ibikomo Bidasanzwe”, kivuga ku mukobwa w’imyaka 11 y’amavuko witwa Eveline wagiye gushakisha […]

Kagera: Yishe umugore we n’umwana kuko bavuye muri Islam bakaba abakirisitu

Umugabo witwa Sudi Mwamandi wo mu cyaro cya Mayondwe, mu Karere ka Muleba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania yishe umugore we, Editha Martin n’umwana we Sawia Sudi abaziza ko bahinduye idini. Polisi itangaza ko uyu mugabo na we yiyahuye nyuma yo gukora ibyo kuwa 26 Werurwe 2021 mu masaa tatu z’ijoro. Uyu mugabo yagiye […]

Abanyarwanda bakomeje gushinjwa kwambuka Rusizi rwihishwa bakaburira muri Bukavu

Komite y’ibanze ishinzwe imikoranire (CLGP) yo mu gace ka Panzi ku nshuro ya cyenda yongeye kwemeza ko Abanyarwanda bakomeje kwambuka rwihishwa uruzi wa Rusizi bakaburira mu Mujyi wa Bukavu uhana imbibi na Kamembe. Iki bafata nk’ikibazo ni kimwe muri byinshi byagaragajwe n’abaturage ba Panzi byashyikirijwe perezida w’ibiro by’ubuhuzabikorwa bwa sosiyete sivile ya Kivu y’Amajyepfo mu […]

Pasiteri asura ku mazuru y’abayoboke be nk’uburyo bwo ‘kubaha umwuka wera’

Umupasiteri wo mu gace ka Lupopo ho muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yicara ku bayoboke be akabasuraho mu rwego rwo kubakiza. Amafoto y’uyu mupasiteri witwa Christ Penelope wiyita umuntu w’Imana yicaye ku bayoboke be abasuraho, akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni amafoto yafatiwe mu rusengero rwitwa Seven Fold Holy Spirit church. Pasiteri Penelope avuga ko […]

Amafoto: Perezida Ndayishimiye mu mwambaro wa gisirikare

ndayi.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga, yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare ku nshuro ya mbere kuva yajya ku butegetsi muri Kamena 2020. Yawambaye ubwo yagezaga ijambo ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrika, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2021. Perezida Ndayishimiye […]

Iyamuremye uvuga ko yakuranye imico ya gitutsi kubera nyina bityo ko atishe Abatutsi yasabye kugirwa umwere

Jean Claude Iyamuremye woherejwe n’Ubuholandi mu Rwanda kuburana ku byaha bya jenoside akekwaho, yabwiye urukiko ko yakuranye imico ya gitutsi kubera nyina bityo ngo ntiyashoboraga kugira ubushake bwo kwica Abatutsi kandi na nyina ari Umututsi. Mbere y’uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo uyu munsi rwahaye umwanya Iyamuremye ngo […]

Uruganda rwa Nike rwajyanye mu rukiko abahinduye inkweto zarwo iza Satan

https___hypebeast.com_image_2021_03_mschf-lil-nas-x-nike-air-max-97-satan-lawsuit-001.jpg

Uruganda rwa Nike rwajyanye mu rukiko itsinda ry’abanyabugeni ba MSCHF ryo muri Brooklyn kubera inkweto zayo bakiniyeho bakazitirira Satan zifite talon irimo igitonyanga cy’amaraso ya nyayo y’umuntu. Izi nkweto zifite agaciro k’Amadolari 1018 zigaragaraho umusaraba ucuritse, ikimenyetso cya pentagram gikunze kwifashishwa n’abakoresha imbaraga z’imyuka mibi, n’ijambo Luka igice cya 10, umurongo wa 18 (Luke 10:18), […]

Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Kwizera

exywq4juuamgfxf.jpg

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Olivier Kwizera, ngo ntako atagize mu kazi ke ubwo bari bahanganye na Cameroun kuwa 30 Werurwe 2021 bashaka itike ya CAN. Kwizera yaje kubona ikarita itukura muri uyu mukino, bamwe baramujora mu gihe abandi bamushimye, bavuga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye. Shaddy boo kuri Twitter […]

FARDC igiye gufatanya n’abarimo RDF mu guhashya imitwe irimo FDLR

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko kiri kuvugana n’ibihugu byose bikikije RDC kugira ngo bakemure burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu karere. Mu itangazo FARDC yasohoye ku wa kabiri, yavuze ko ishyize imbere ubufatanye bwa gisirikare mu guhuza ingufu n’ubutasi, bakarwanya mu buryo bukomeye kandi bakarandura burundu imitwe […]

Kenya: Ishyamba si ryeru hagati y’impunzi z’Abarundi n’Abanyasudani y’Epfo

Hashize iminsi impunzi z’Abarundi n’iza Abanyasudani y’Epfo muri Kenya zirebana ay’ingwe, aho Abarundi bashinja Abanyasudani y’Epfo gushaka kubirukana mu nzu bashyizwemo na HCR. Impunzi z’Abarundi kandi zishinja bagenzi bazo kubiba mu ngo ku buryo hari Umunyasudani y’Epfo uherutse kubura gato ngo yicirwe mu guhangana kwabaye hagati y’izi mpunzi. Amakuru agera ku rubuga rwa SOS Medias […]

Abahawe urukingo rwa Pfizer bagiye guhabwa urundi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19, urukingo rwa kabiri rwa Pfizer-BioNTech ruzatangwa guhera tariki ya 2 kugeza tariki ya 21 Mata 2021. Iyi gahunda igenewe abahawe urukingo rwa Pfizer ku nshuro ya mbere nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ibivuga. Yagize iti: “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abanyarwanda ko kuva ku wa 02 Mata […]

Haburijwemo coup d’État muri Niger mu gihe perezida mushya atararahira

Ingabo zirinda umukuru w’igihugu zaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Niger, nyuma y’urusaku rw’imbunda rwumvikanye i Niamey mu gitondo cya kare kuri uyu wa 31 Werurwe 2021. Urusaku rw’imbunda zirimo iziremereye rwumvikanye ahagana saa cyenda z’igitondo ku isaha yaho mu gace karimo ibiro by’umukuru w’igihugu, ruhagarara hashije iminota 15. Umunyamakuru wa BBC muri ako karere […]

Amateka y’uruganda rwa Toyota n’inkomoko y’izina ryarwo

800px-1947_toyopet_model_sa_01.jpg

Amateka ya Toyota yatangiye mu 1933 iki kigo ari igice cya Toyoda Automatic Loom Works cyahariwe gukora imodoka kiyobowe n’umuhungu w’uwashinze uru ruganda witwa Kiichiro Toyoda. Kiichiro Toyoda yari yarakoze ingendo mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1929 agiye gukora ubushakashatsi ku modoka za moteri ikoresha lisansi, nawe atangira ubushakashatsi kuri […]

Mashami yanenze CamĂ©roun yabeshye ko hari abakinnyi b’Amavubi banduye COVID-19 ari bazima

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yanenze cyane igihugu cya CamĂ©roun cyabeshye ko hari abakinnyi batatu b’u Rwanda banduye icyorezo cya COVID-19 nyamara ari bazima. Umutoza w’Amavubi yabigarutseho nyuma y’umukino waraye uhuje iyi kipe mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri CamĂ©roun. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Japoma i Douala warangiye […]

Rusizi: Icyo WASAC ivuga ku ibura ry’amazi mu mujyi rimaze igihe kirekire

Hashize amezi arenga 4 mu mujyi wa Rusizi havugwa ibibazo bikomeye by’amazi meza ndetse hari n’uduce abaturage bavuga ko umwaka wose ushize nta n’igitonyanga babona muri robine (robinets) zabo aho bamwe bibagiwe ko zinahari izibwe cyangwa mubazi zibwe ntibabimenye, bigera n’aho bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bataka kujya ku kazi batoze no kubura icyo abana […]

Bangui: Ndayishimiye yagaragaye arinzwe n’uruvunganzoka rw’abasirikare b’u Burundi (Amafoto)

img-20210331-wa0007.jpg

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yagaragaye arinzwe n’abasirikare benshi b’igihugu cye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, ubwo yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu. Kuva ku gicamunsi cyo ku wa Mbere w’iki Cyumweru Ndayishimiye yari i Bangui, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra. Ni umuhango wabaye ejo ku wa […]

Serivisi yo guhindura ifoto iri ku ndangamuntu ntitangwa kuri buri wese-NIDA

Hari bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku ndangamuntu zabo akwiye kujya ajyanishwa n’igihe mu myaka runaka kuko usanga hari abafite indangamuntu zitandukanye n’uko basa bitewe n’imyaka iba ishize, NIDA ikaba ivuga ko ibi bitakorerwa buri wese. Umwe mu baturage, Uwimana Jean Claude, avuga ko kugira indangamuntu abantu bashidikanyaho ko bishobora kubagiraho ingaruka mu […]

Uganda: Uwashakaga kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Masaka arashinjwa ubujura bw’imodoka

118540759_187780759659323_6314826037840647386_n.jpg

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Masaka kiri gukora iperereza ku wigeze gushaka kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Masaka ukekwaho ubujura bw’imodoka. Uyu mugabo witwa Wills Mbabazi Bamwesigye yatawe muri yombi nyuma y’aho umwe mu barega wamukodesheje imodoka mu gihe yiyamamazaga atangarije ko imodoka ye yibwe. Iperereza ry’igipolisi nk’uko tubikesha urubuga commandonepost, rigaragaza ko Mbabazi yari […]

Haruna Niyonzima yaba yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yamaze gufata umwanzuro wo kuyisezeramo nk’uko amakuru aturuka i Douala muri CamĂ©roun abitangaza. Ni nyuma y’umukino wa nyuma wo mu tsinda F w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yaguyemo miswi na CamĂ©roun 0-0. Haruna Niyonzima ni we wari uyoboye bagenzi be, ndetse yakinnye iminota 94 yose y’uriya […]

Amateka mu gisirikare cy’Ubusuwisi yiyanditse ku bw’amakariso y’abagore

Ubusuwisi bugiye kwemerera abagore n’abakobwa binjira mu gisirikare kwambara amakariso y’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu, mu muhate wo kongera umubare wabo mu ngabo, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga. Uko ibintu bimeze kugeza ubu, umwambaro uhabwa abari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare uba urimo amakariso y’abagabo gusa. Iri gerageza ry’amakariso y’abagore, rizatangira […]

Bamporiki yashimye uko Amavubi yitwaye muri Cameroon

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yitwaye imbere y’iya Cameroon, mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe 2021. Muri uyu mukino, amakipe yashakishaga itike yo kwitabira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN), warangariye yombi anganya ubusa ku busa (0-0). Hon. […]

Ntabwo twagiye gusaka Dr Kayumba_RIB

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rutigeze rusaka Dr Christopher Kayumba ukurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni nyuma y’aho ishyaka RPD Dr Kayumba yashinze, kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 ryatangaje ko abakozi bane ba RIB bafotoye ibintu byose byose byo mu nzu y’uyu munyapolitiki no […]