Umugabo witwa Sudi Mwamandi wo mu cyaro cya Mayondwe, mu Karere ka Muleba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania yishe umugore we, Editha Martin n’umwana we Sawia Sudi abaziza ko bahinduye idini. Polisi itangaza ko uyu mugabo na we yiyahuye nyuma yo gukora ibyo kuwa 26 Werurwe 2021 mu masaa tatu z’ijoro. Uyu mugabo yagiye abatema ku bice bitandakunye by’umubiri, we yiyahuza ishuka. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera, Revocatus Malimi avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu muryango wari urimo amakimbirane ashingiye ku kuba umugore n’umwana bararetse kuba abayisilamu, bakaba abakirisitu. Afande Malimi ati ” Icyo cyemezo cyarakaje cyane uyu mugabo ahitamo kubica.” Avuga ko uyu mugore n’umwana we bari barahunze umugabo, bimukira mu kandi gace. Aha ni naho umugabo we yabasanze, arabica. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


