Afurika y’Epfo: Umugore w’umuyobozi yagaragaye mu nama yambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’umutware gakondo muri Afurika y’Epfo yagaragaye yambaye ubusa kuri televiziyo, bivugisha abantu mu gihugu.

Inkosi Xolile Ndevu, umwe mu bagize urugereko rw’abayobozi b’ibanze yari hagati mu nama yakorerwaga kuri internet mu cyumba cye. Ntiyabonye rero ko umugore we yinjiye. Icyatunguye abantu cyane nuko uyu mugore yari yambaye ubusa buriburi. Ibi bikaba byahungabanyije abari mu nama bose.

Uyu mutware gakondo yaje gusaba imbabazi. Avuga ko atari azi ko umugore we ari aho camera yamufata.

Ibi rero byahise bitangira gukwirakwizwa kuri twitter ababibonye barabiseka.

Nyuma, Inkosi yasabye imbabazi abinyujije mu kinyamakuru gikorera kuri internet, ndetse ymeza ko atigeze ahugurwa ku gukoresha applications z’inama zikorerwa kuri internet bikaba bimugora kuzikoresha.

Yongeyeho ko kandi ibi byabaye amasaha akuze bitandukanye no mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho amasaha y’akazi yabaga ahamye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *