Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyigikiye igihangange mu myambaro ya siporo, Nike Inc mu gutegeka isosiyete y’i New York guhagarika by’agateganyo gukomeza kugurisha “Inkweto za Satan” zakozwe ku bufatanye n’umuraperi Lil Nas X.
Umucamanza wo ku rwego rw’akarere muri Brooklyn, Eric Komitee, yatanze umwanzuro nyuma y’iminsi itatu Nike ireze sosiyete y’abanyabugeni ya MSCHF Products Studio Inc, ivuga ko inkweto z’umukara-n’umutuku, z’insanganyamatsiko ya Satan, zifite logo ya “swoosh”, y’uruganda rwa Nike, yarenze ku mategeko agenga ibicuruzwa byayo.
Izi nkweto ni verisiyo yihariye y’inkweto za Nike Air Max 97 bivugwa ko zirimo igitonyanga kimwe cy’amaraso y’abantu muri buri rukweto, kandi zanditseho umurongo wo muri Bibiliya, “Luka 10:18,” uvuga ku kugwa kwa Satani ava mu ijuru.
Hakozwe imiguru 666 gusa (umubare nawo ufite igisobanuro muri Bibiliya), umuguru umwe ukaba ugura amadorari 1.018. Umuraperi Lil Nas X uzwi mu ndirimbo nka “Old Town Road”, yateganyaga kuzahitamo umuntu uzabona umuguru wa 666, ariko uwo mugambi wahagaritswe nyuma y’ikirego cya Nike cyatanzwe ku wa Mbere. Uyu ariko ntabwo aregwa muri uru rubanza.
Inkuru bisa
Ku ruhande rwayo, MSCHF yo ivuga ko yizera mu bwisanzure bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza. Mu itangazo yasohoye, yavuze ko yizeye gukorana na Nike n’urukiko mu gukemura iki kibazo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


