Umusore witwa Sam Kaggwa yateje umuvundo mu muhanda umwe wo mu Mujyi wa kampala kugira ngo asabe umukobwa bakundana, Hope kuzamubera umugore. Amashusho BWIZA ikesha NTV agaragaza Kaggwa yateye ivi mu muhanda rwagati ari nako atuma imodoka zidahita. Byabaye amahire n’ubwo Hope yari yarangaye, yaje kubibona aramubwira ngo “yego”. Umukobwa byagaragaraga ko yatunguwe, amamodoka avuza amahoni asaba inzira gusa isinzi y’abandi bakobwa yari mu birere, isakuza yishimira iyo ntambwe aba bombi bari bateye. Bamwe bati ” Omwana wuyo” Ngo uwo ni we mwana. Amashusho: https://twitter.com/ntvuganda Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


