Congo-Brazza: Urukiko rwashimangiye intsinzi ya Perezida Sassou Nguesso uyoboye imyaka 36

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Mata, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Congo rwemeje ko Perezida Denis Sassou Nguesso yongeye gutorwa nyuma y’ibyavuye mu matora by’agateganyo byamuhaye intsinzi mu byumweru bibiri bishize.

Urukiko ruvuga ko Sassou NGuesso yatsinze n’amajwi 88.4 mu gihe uwo bari bahanganye nyakwigendera Guy Brice Parfait Kolelas, yagize 7.96% na 1.92% kuri Mathias Dzon.

Muri rusange, gutora byabaye nta kibazo kibaye mu gihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano, Raymond Mboulou kuri televiziyo y’igihugu.

Muri raporo zabo zashyizwe ahagaragara ku ya 23 Werurwe ku bijyanye n’imigendekere y’amatora ya perezida yo ku ya 21 Werurwe, ubutumwa butandukanye bw’indorerezi, cyane cyane ubw’Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) , Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe (AU), yishimiye yose ko imyitwarire y’amatora, nubwo hari ahagaragaye imikorere mibi.

Denis Sassou Nguesso ni umunyapolitiki wo muri Congo wabaye Perezida wa Repubulika ya Congo kuva mu 1997. Yari yarabaye perezida kuva 1979 kugeza 1992.

Mu gihe cye cya mbere cy’ubutegetsi bwe, yayoboye ubutegetsi bw’ishyaka rimwe mu gihe cy’imyaka 12 mbere yo gutorwa mu 2002. Yabaye perezida kuva icyo gihe, manda ye nshya ikaba ishobora kuzamugeza mu 2026.

Uhereye mu 1979, Denis Sassou-Nguesso ni umwe mu bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bamaze imyaka myinshi ku butegetsi ibarirwa muri 36.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *