Col. Dieudonné Dushimagize, usanzwe ari umusirikare w’u Burundi, ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2016, nibwo yatawe muri yombi afatiwe mu biro bikuru bya gisirikare ajyanwa gufungirwa mu rwego rw’iperereza rw’i Bujumbura.
[ad id=”44145″]
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye ko Col. Dushimagize Dieudonné uzwi ku izina rya Gangi yafashwe ndetse akanafungwa.
Akomeza avuga ko uyu musirikare Col. Dushimagize ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gufasha mu bwicanyi, icyo bise mu rurimi rw’igifaransa (Atteinte à sà»reté de l’à‰tat et Tentative d’assassinat).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse theoneste/Bwiza.com


