Abapolisi badasanzwe (SPCs: Special Police Constables), barenga 2000 binjijwe mu gipolisi kugira ngo batange umutekano mu gihe cy’amatora rusange aherutse kuba muri Uganda, banze gutanga impuzankano bahawe kubera umushahara batishyuwe.
Bavuga ko basezerewe mu gipolisi batabonye umushahara wabo wa Werurwe.
Muri Mutarama, nibwo Guverinoma ya Uganda yashakishije abapolisi badasanzwe bagera ku 50.000 mu gihugu hose kugira ngo batange umusanzu mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora.
Aba bahawe imyitozo bahabwa amasezerano y’amezi atatu. Buri mupolisi yari afite umushahara w’amashilingi 375.000 buri kwezi.
Icyakora, mu gace ka Lango, abapolisi bavuga ko amezi abiri gusa ari yo bishyuwe.
Barindwi mu bafite iki kibazo batifuje ko amazina yabo amenyekana, babwiye Daily Monitor ko batazasubiza imyambaro bahawe na leta batarahabwa amafaranga yabo.
Mu cyumweru gishize, umwe muri aba yagiraga ati “”Niba bashaka ko nsubiza impuzankano, bagomba kubanza gukemura ikibazo cyanjye.”
Umuvugizi wa polisi mu Karere ka Kyoga y’Amajyaruguru, James Ekaju, we yasabye abafite iki kibazo gukomeza gutuza.
Bwana Ekaju yavuze ko guverinoma irimo gutunganya ubwishyu bw’itsinda ryahawe akazi mu gihugu hose.
Ati: “Ubu nukuba Shs 375.000 inshuro 50.000, ayo ni amafaranga menshi leta idashobora kubona byoroshye”.
Yakomeje agira ati “Nibatuze rero bategereze ubwishyu bwabo. ”
Yavuze kandi ko abapolisi bazakurikirana umuntu wese uzanga gusubiza umutungo wa leta.
Ekaju yavuze ko abantu bamwe badafite uburere bashobora gukoresha nabi iyi myenda bakambura abaturage amafaranga ku ngufu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


