Umubiligi, Henry Pablo Ryceart Jiambo, nyiri Birdsnest Resort iherereye ku Kiyaga cya Bunyonyi muri Uganda yapfuye kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita nyuma yo kunyerera ku ngazi z’iwe mu rugo akikubita hasi bikamuviramo urupfu.
Aya makuru yemejwe na Charles Kalyango, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Birdnest Resort, uvuga ko nubwo uyu mugabo wagiye uhura n’ibibazo by’ubuzima bidakomeye, yapfuye nta kibazo yari afite.
Kalyango yagize ati “ Yapfiriye mu maboko y’umuhungu we,”
Abantu basanzwe babarizwa mu bikorwa by’ubukerarugendo nk’urwego nyakwigendera yabarizwagamo, bahise batangira kunamira uyu mugabo bivugwa ko yakundaga Uganda kandi yari amaze gukora ku buzima bwa benshi.
Umwe muri aba witwa Drake Owoyesigire avuga ko uru rwego rw’ubukerarugendo ruhombye umugabo wari ingenzi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Avuga ko Pablo yageze muri Uganda nk’umushyitsi, agasubirayo, akongera gusubirayo agiye gushora mu bukerarugendo. Icyo gihe hari mu 2006 ubwo nta bantu benshi ngo bari bashishikajwe no gushora muri uru rwego.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


